• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

IGP Dan Munyuza yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Umwanditsi
August 1, 2019

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2019 mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Umuyobobizi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.

Yabasuye aho bakorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Sudani y’Epfo, agenzura uko bakora akazi kabo anabibutsa ko kubungabunga amahoro n’umutekano arizo nshingano zabajyanye.

U Rwanda rufite amatsinda atatu ari muri iki gihugu agizwe n’abapolisi 560 bose hamwe. Abiri muri yo rimwe rimwe rigizwe n’abapolisi 160, bakaba bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu murwa mukuru Juba, itsinda rimwe rikaba ryiganjemo abapolisikazi bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni.

Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 riri muri Malakal, rikaba riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, aho rishinzwe kurinda inkambi z’abaturage bavanywe mubyabo n’intambara ziri muri ako gace.

IGP Munyuza yashimye akazi abapolisi bakora muri ubwo butumwa by’umwihariko mu kurinda abasivile. Yabibukije gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no guhesha ishema u Rwanda kandi bagakomeza gutsura umubano n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri uru ruzinduko, umuyobozi wa Polisi yaboneyeho guhura n’umupolisi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri ubwo butumwa Commissioner of Police (CP) Unais Vuniwaqa n’intumwa yihariye ya LONI Moustapha Somaire.

Mu biganiro bagiranye bagarutse ku mikoranire myiza isanzwe iranga ubutumwa bwa LONI na Polisi y’u Rwanda. CP Vuniwaqa yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro. Bashimye by’umwihariko ko umubare w’abapolisikazi bajya mu butumwa ugenda wiyongera.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo guhera mu kwezi kwa Nzeri 2015, kugeza ubu hamaze koherezwayo abagera kuri 589. Muri aba bapolisi harimo 28 bakora akazi k’ubujyanama.

Aba bapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga