• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Amateka ya Jenoside ntabwo arimo kuvugwa n’abayobozi bayasoma mubitabo- Christophe CARSA

Umwanditsi
August 4, 2019

Mbonyingabo Christophe, umuyobozi w’umuryango wa Gikilisitu ugamije ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge no gufasha abatishoboye-CARSA, ahamya ko kuba amateka ya Jenoside avugwa n’abayagizemo uruhare kimwe n’abo Jenoside yagizeho ingaruka birimo gutanga umusaruro uruta uw’abayobozi bayavuga bayasoma mubitabo.

Mbonyingabo, avuga ko benshi mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rudasobanukiwe n’amateka yayo. Iyo rubonye umwanya wo kwicarana n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abo yagizeho ingaruka, rukabaza ndetse rugasubizwa ku bibazo rwibaza ngo bitanga umusaruro mu kumva neza aya mateka, ariko kandi ngo bikanafasha mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge kuruta uko aya mateka avugwa cyangwa agasobanurwa n’abayobozi bayasoma mubitabo.

Ati“ Dufata abantu dufite mu matsinda biyunze, uwarokotse Jenoside n’uwamuhemukiye tukabajyana mu mashuri bagatanga ibiganiro imbere y’abana, y’urubyiruko. Ubona noneho icyo bitangiye kuzana, ntabwo ya mateka ya Jenoside arimo avugwa n’abayobozi bayasoma mubitabo, arimo aravugwa n’abayagizemo uruhare, aho umwana ahaguruka ati “Tubwize ukuri, koko wishe abantu.., byagenze bite kugira ngo ujye kwica abantu mwari muturanye, mwari inshuti?, akabaza undi ati “wowe wamubabariye yarakwiciye abantu byagenze bite..!?”.

Mbonyingabo, akomeza avuga ko mu kuganira n’uru rubyiruko rugahabwa umwanya wo kubaza ibyo rudasobanukiwe, ariho ubona ko bahabwa amakuru aturutse kuri banyirubwite ku buryo bifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka Abanyarwanda banyuzemo ariko binabafasha kumva no kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.

Mu kugera ku ntego z’ubumwe n’ubwiyunge no gufasha abatishoboye muri iyi nzira, CARSA ikoresha uburyo butandukanye burimo amatsinda y’Ubumwe n’ubwiyunge, gutanga amahugurwa yo kumenya uko bakemura amakimbirane, amahugurwa yo kumenya uko basangira ubuhamya bwabo hatabayeho gukomeretsa abataragera kuri iyo ntambwe, Gutanga Inka y’Ubumwe n’ubwiyunge ifasha cyane mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati y’uwagize uruhare muri Jenoside n’uwo yahemukiye n’ibindi.

Umuryango CARSA ( Christian Action for Reconciliation and Social Assistance) washinzwe mu mwaka wa 2004, uhagurukana intego yo gufasha mu bikorwa bigamije ubumwe n’Ubwiyunge ndetse no gufasha abatishoboye byose biganisha mu nzira y’isanamitima no kubaka amahoro arambye mu banyarwanda bashegeshwe n’amateka mabi Igihugu cyanyuzemo. Mu karere ka Kamonyi ukorera mu Mirenge 8 muri 12 ikagize, ugakorana kandi n’ibigo by’amashuri 15 byo mu mirenge itandatu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga