• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
20/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
20/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

DIGP Marizamunda yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’Ubwami bwa Eswatini

Umwanditsi
August 9, 2019

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2019, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bwami bwa Eswatini aho azitabira umuhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’ubwo Bwami.

Uyu muhango wo kwizihiza isabukuru ya Polisi ukaba uteganyijwe kuba uyu munsi tariki ya 09 Kanama 2019, ukaba usanzwe uba buri mwaka kuri iyi tariki. DIGP Marizamunda akaba yitabiriye uyu muhango ahagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’U Rwanda k’ubutumire bwa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini nk’uko Polisi z’ibi bihugu byombi zisanzwe zifitanye imikoranire myiza.

DIGP Marizamunda akaba yasuye umuyobozi mukuru wa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini W W Dlamini bagirana ibiganiro bitandukanye.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini kuba bwaratumiye Polisi y’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’umunsi mukuru wa Polisi, avuga ko ibi bishimangira ubucuti n’imikoranire myiza ndetse n’ubutwererane hagati ya Polisi z’ibi bihugu byombi.

DIGP Marizamunda yavuze ko ubufatanye buranga Polisi z’ibihugu byombi buzakomeza kugaragarira mu gukumira ibyaha ndenga mipaka ndetse no guhanahana ubumenyi n’amakuru afasha mu gutahura abakekwaho ibyaha.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga