• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Gabiro: Abapolisi 43 Bitabiriye imyitozo ihuza inzego z’Umutekanno irimo guhuza ibihugu 26

Umwanditsi
August 14, 2019

Abapolisi bagera kuri 43 bitabiriye imyitozo ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, Amerika n’Uburayi yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 mu kigo cya gisirikari i Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abantu bagera ku 1200 baturutse mu bihugu 26, aho bagiye kungurana ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihe cy’ibyumweru bibiri azamara.

Iyi myitozo ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu mahoro kandi arambye” ku ntego yo kongera ubushobozi buturutse ku myitozo iteguye neza hibandwa cyane ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Muri iyi myitozo kandi bazagaruka ku masomo arebana no kurinda abanyacyubahiro, gutabara abari mu kaga ndetse no gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana avuga ko iyi myitozo izafasha abapolisi kumenya uburyo bwo gutabara, kwirinda n’uburyo bacungira umutekano w’abanyacyubahiro ndetse n’uko baha ubutabazi bw’ibanze uwakomeretse.

Yagize ati “Kwiga ni uguhozaho, iyi myitozo abapolisi bazayikuramo ubunararibonye banasangize bagenzi babo ibyo bafitemo uburambe nk’ibirebana no guhosha imyigaragambyo, uko barinda abanyacyubahiro (VIP) ndetse n’uburyo bwo kwita no gutabara abari mu kaga.”

Yokomeje agira ati “Umusaruro w’iyi myitozo uzakomeza gushimangirwa n’ubushobozi inzego zacu zishinzwe umutekano zigaragaza mu gucunga abaturarwanda n’ibyabo ndetse bakanafasha no gutanga ituze mu bihugu bigifite umutekano muke”.

Iyi myitozo yateguwe k’ubufatanye bw’igisirikari cy’u Rwanda, icya Amerika, ibihugu bitandukanye bya Afurika, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Twabibutsa ko u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bya Centre Afurika na Sudani y’Epfo, aho bakoresha ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga mu gukemura ibibazo abatuye ibyo bihugu bafite.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga