• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
03/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
03/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
03/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%

Kamonyi: Ab’akaboko karekare mu mari y’abashinze Koperative ntibazihanganirwa-Harerimana RCA

Umwanditsi
August 17, 2019

Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative mu Karere ka Kamonyi, Harerimana Jean Bosco umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative-RCA, yasabye abayobora Koperative kwirinda akaboko karekare mu mari y’abanyamuryango, avuga ko ikigo ayoboye kitazihanganira abantu nk’abo.

Harerimana Jean Bosco, yibukije abitabiriye kwizihiza uyu munsi ko abashinze Koperative aribo banyirazo. Ko abo batoye badakwiye kubarusha ijambo haba mu micungire n’imiyoborere muri Koperative.

Ati “ Turakangurira cyane Abanyamuryango bari muri Koperative kuzigira izabo, bakumva ko atari iz’abo bayobozi batoye cyangwa Komite Ngenzuzi cyangwa abakozi bakoresha b’abacungamutungo, bikazatuma bumva ko aribo ba “Boss” b’Amakoperative, bakumva ko yaba imicungire yaba imiyoborere aribo bireba”.

Harerimana Jean Bosco/RCA.

Umuyobozi wa RCA, yakomeje ashimangira ko ubuzima bwa Koperative bukwiye kumenywa no gukurikiranwa umunsi ku wundi na bene kuyishinga kurusha abatorewe imirimo itandukanye muri yo. Yasabye Abanyamuryango kutaba batereriyo mu mari yabo, ahubwo bagaharanira ko ibibazo by’ubujura no kwigwizaho imitungo byakunze kugaragara muri amwe mu makoperative bikaba amateka ahubwo Koperative ikaba koko inzira bashobora kunyuramo kugira ngo bakirigite ifaranga.

Avuga kuri bamwe bakunze kugira akaboko karekare ku mitungo y’abanyamuryango ba Koperative, Harerimana yagize ati “ Ntabwo bizarangira abagize akaboko karekare batabifatiwemo. Ntabwo dushobora kwihanganira umuntu ushaka kurenganya uwahisemo gushora imari anyuze muri Koperative, Ibyo ni bimwe mubyo dushinzwe, kutajenjekera ba Bihemu, Ibisambo, abarya za Ruswa abo ntabwo tuzigera tubajenjekera na rimwe kuko nibo batuma na rya shoramari na rya Terambere ry’amakoperative tutarigeraho ku buryo bwihuse, bikica umurongo mugari w’Igihugu”.

Kamagaju Eugenie, Perezidante wa Koperative Abadatezuka ba Kamonyi ashimangira ko abanyamuryango ba Koperative bakwiye guhitamo abo bashinga imirimo bagendeye ku bunyangamugayo n’icyo uwo bagiye guha imiromo azageza kuri Koperative.

Eugenie Kamagaju.

Akomeza avuga ko hari benshi mu bashaka kuza kuyobora Koperative bashaka kuzikiriramo cyane ko n’ubundi benshi usanga ntacyo baba basanzwe bafite bityo bagakoresha Koperative nk’inzira yabageza kubukire batavunikiye. Kamagaju avuga kandi ko Ubuyobozi bubi aribwo butuma Koperative zisenyuka cyangwa zigahora mu bibazo by’imiyoborere n’imicungire.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko Abayobozi b’amakoperative bakwiye kumva ko iterambere rya Koperative ribareba, aribo rishingiyeho.

Ati “ Icyo tubwira abayobozi b’izi Koperative ni ukumva ko iterambere rya Koperative ribareba, aribo rishingiyeho, aheza bashaka kujyana Koperative babishobora, ariko n’iyo bashaka ko Koperative zigera ahabi babikora. Uretse ko natwe turahari kugira ngo dukumire ko hari uwagusha Koperative mugihombo kandi ari gahunda nziza ya Leta igomba gutuma umuntu ajya muri koperative akiteza imbere, agateza umuryango we imbere n’Igihugu kigatera imbere”. Akomeza avuga ko ibibazo bigaragara mu makoperative akenshi bishingira ku miyoborere itanoze.

Tuyizere, avuga ko muri Koperative 209 zikorera mu Karere ka kamonyi muri rusanjye zikora neza nubwo ngo ntabyera ngo de!, avuga ko harimo zimwe zazahaye cyangwa zifite ibibazo mu miyoborere n’imicungire, ariko ngo ku bufatanye bw’Ubuyobozi, Abazishinze ndetse na RCA ngo harimo gushakwa igisubizo kiboneye gituma zigira ubuzima.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative-RCA, Harerimana Jean Bosco ashimangira ko kugeza ubu mu gihugu hose bafite Amakoperative 174 aho abantu bayo barimo gukurikiranwa mu miyoborere n’imicungire mibi y’umutungo. Ibi ngo ni mu rwego rwo guca umuco w’abumva ko Koperative ari akarima kabo bakwiye gukoreramo ibyo bashaka. Asaba abashinze Amakoperative kumva ko aribo bayobozi bayo( Boss0 aho kumva ko Komite yabagirira impuhwe mubyabo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5825 Posts

Politiki

4076 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga