• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Umwiherero: Perezida Kagame yasabye abayobozi bafite akaboko karekare kwihana

Umwanditsi
April 2, 2016

 Perezida w’u Rwanda Paul kagame yeruriye abayobozi bafite akaboko karekare ko batihannye kubabarirwa kwabo biri kure.

Ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi riteraniye mu karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yanenze bamwe mu bayobozi bariye inka z’abaturage muri gahunda ya girinka aboneraho kandi umwanya wo kubasaba kwihana.

Perezida Kagame, avuga ko bidakwiye na gato kuba umuyobozi yatinyuka agafata inka y’umuturage wa ntahonikora akamurira inka yari igenewe kuzamura imibereho ye kugira ngo agire aho ahera atangira ubuzima.

Ibi Perezida Kagame yabivuze tariki ya 31 Werurwe 2016 ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’abayobozi b’uturere na Njyanama zatwo ndetse n’umujyi wa Kigali.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Nyobozi na Njyanama i Gabiro.
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Nyobozi na Njyanama i Gabiro.

Perezida Kagame yagarutse kuri gahunda ya Girinka avuga ko ari gahunda nziza kandi isobanutse yaba uko iteguye n’uko igomba gushyirwa mu bikorwa, Perezida ntiyiyumvisha uburyo igaragaramo ibibazo bihabanye n’uko iteguye.

Agira ati “Ni kuki tuyisangamo ikibazo? Ese hari akare gahunda ya Girinka itarageramo? Hari akarere se itarimo ikibazo? Niba gahari nimukambwire”.

Aba bayobozi babuze icyo basubiza Perezida Kagame ku karere katarimo ibibazo kuri gahunda ya Girinka.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abaturage bakennye  bagenewe inka muri gahunda ya Girinka ariko bamwe mu bayobozi barazikubira.

Ati “Bariya baturage badafite uko babayeho twabageneye izo gahunda kugira ngo babeho babone aho bahera ubuzima kugira ngo bazamuke babone uko bakora ibikorwa byabo, Ese Abo baturage mugenda mugafata inka zabo mukazigira izanyu ntimuzibahe Ni ukubera iki? ndabibona aho njya hose bavuga ko abayobozi babatwarira inka ni ukubera iki?”.

Abo bantu badafite uko bigira mutwarira inka icyo cyaha muzagikizwa n’iki? Ko njya mbabona mwarimbye mujya mu misa, Murarimba mugatwarwa kandi ubabonye akavuga ko hari abamalayika.

Perezida Kagame yavuze ko kwiba inka y’umuturage utifashije ukagerekaho kujya mu rusengero warimbye ko ari ukubeshya kandi ubikora akwiye kubyihana.

Perezida agira ati, Murarimba mugatwarwa kandi ubabonye akavuga ko hari abamalayika, mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima, Icyo ni ikinyoma kibi utakizwa n’amahugurwa nk’aya mwakoze, Iki kinyoma kikurimo ni wowe ugomba kukivanamo ukakiyama ukakiyaka. Mukwiye kubitekerezaho, mukihana mukicuza, mukwiye kuva aha mwahindutse mukagira imyumvire mizima, bitameze bitya byaba bimaze iki? Mwaba mukuye iki hano mutihannye ibi binyoma.

Perezida Kagame mu ijambo rye akaba yasabye  aba bayobozi kudahishira bagenzi babo bakora ibikorwa nk’ibi by’akaboko karekare birinda kubeshyerana no gushaka kubateranya badafite ukuri ari nako birinda umugayo wabaturukaho.

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga