• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abayobozi basaga 440 bo mu bigo bitwara abagenzi basoje amahugurwa k’umutekano wo mu muhanda

Umwanditsi
August 22, 2019

Kuri uyu wa 21 Kanama 2019, nibwo mu karere ka Huye hasorejwe icyiciro cya nyuma cy’amahugurwa yahabwaga abayobozi mu bigo bitwara abagenzi mu Rwanda. Aya mahugurwa yari amaze igihe kirenga ukwezi abera mu bice bitandukanye by’igihugu atangwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo nka RURA, Special Guarantte Fund, ndetse n’ikigo gitanga ubufasha mu buzima ndetse no gutabara ahabereye impanuka (Health People Rwanda).     

Ni amahugurwa agamije kongera ubukangurambaga k’umutekano wo mu muhanda, ubukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro”.

Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 10 Nyakanga 2019 atangirira mu mujyi wa Kigali, akomereza mu turere twa Kayonza, Musanze, Karongi none kuri uyu wa 21 Kanama 2019 yasorejwe mu karere ka Huye.

Amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti” Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda.” Mu gihugu cyose hahuguwe abantu basaga 440, abahugurwaga bari abayobozi mu bigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu modoka ntoya (Taxi Voiture) ndetse n’abatwara abagenzi kuri za moto.

Amahugurwa yari agamije gushishikariza abatwara abagenzi kwirinda imyitwarire ishyira ubuzima bwabo n’ubwabagenzi mu kaga. Muri aya mahugurwa kandi abayobozi b’amakoperative atwara abagenzi bibukijwe ko bagomba kujya bagenzura imyitwarire mibi y’abashoferi ishobora guteza impanuka nko gutwara bavugira kuri telefoni, kugendera k’umuvuduko ukabije ndetse no gutwara bananiwe.

Ubwo yatangizaga  icyiciro  cya nyuma cy’aya mahugurwa yabereye mu karere ka Huye, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police(ACP) Jean Claude Kajeguhakwa yibukije abahuguwe ko kuba umuyobozi mwiza ari ishingiro ryo gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu mutekano wo mu muhanda.

Yagize ati:”Hari bamwe mu bashoferi n’abamotari bakirangwa n’imyitwarire mibi ishobora guteza impanuka zo mu muhanda. Tujya tubabona bagenda bavugira kuri telefoni, kugendera ku muvuduko ukabije, kutubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru n’ibindi”.

Yakomeje asaba aba bayobozi kugira uruhare mu guhindura imyitware y’abo babereye aboyobozi kugira ngo bahindure iyo myitwarire.

Munezero Erneste, umwe mu bahuguwe akaba n’umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi muri sosiyete itwara abagenzi izwi ku izina rya Ruhire avuga ko kuva Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangiza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro hari byinshi byahindutse bigatuma impanuka zigabanuka.

Yagize ati:”Kuva hatangira ubukangurambaga bwa gerayo amahoro hari ikintu cyiza gikorwa aho umushoferi abanza kuganira n’abagenzi mbere y’uko batangira urugendo, mu modoka hashyizwemo ijwi (Audio) rigenda rivuga ibyo umugenzi n’umushoferi bagomba kwitwararika igihe bari bube bari mu rugendo. Ibi bituma haba urugwiro hagati y’abagenzi n’abashoferi bigatuma bagera iyo bajya amahoro.”

Ubukangurambaga bwa gerayo amahoro ni gahunda yashyizweho na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, ubu bukangurambaga bukaba buzamara ibyumweru 52. Abanyarwanda b’ingeri zose bakoresha umuhanda bakaba bakangurirwa gufatanya na Polisi y’u Rwanda gutanga amakuru ku kintu cyose babonye gishobora guteza impanuka zo mu muhanda.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga