• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/06/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
01/06/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
01/06/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
01/06/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Police Hand ball Club, ikomeje kwitwara neza muri shampiyona

Umwanditsi
April 3, 2016

Nyuma y’imikino itanu ya shampiyona n’amanota 15 kuri 15, haribazwa uzahagarika ikipe ya Hand ball ya Polisi.

Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016, ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda itababariye ikipe ya Kaminuza nkuru ishami rya huye ibitego 60 kuri 28.

Nyuma y’umunsi wa 5 wa shampiyona, Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota  15 kuri 15 inazigamye ibitego 143, dore ko nta mukino n’umwe iratsindwa ikaba ikurikiwe na APR HBC n’amanota 12.

Muri uyu mukino wahuje Police HBC na Kaminuza nkuru, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mutuyimana Gilbert watsinzemo 12 wenyine , na Bizimana Haruna watsinze 5.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe ya Polisi, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yashimye uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe anavuga ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

Yavuze kandi  ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.

Mutuyimana Gilbert, Kapiteni w’iyi kipe yavuze ko gutsinda babikesha ubuyobozi bwiza bw’ikipe bubaba hafi, umutoza ubimenyereye.

Mutuyimana yagize ati:”Ubuyobozi bw’ikipe butuba hafi tugakora imyitozo myinshi, kandi gahunda yacu ni ukwegukana igikombe, tukanitwara neza mu mikino nyafurika aho tuzaba duhagarariye igihugu.”

 Nyuma y’umunsi wa 5 wa Shampiyona, uyu Kapiteni wa Polisi Hand Ball Club Mutuyimana Gilbert amaze  gutsinda ibitego 54 wenyine.

Intyoza.com

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga