• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye

Umwanditsi
August 23, 2019

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu Tariki 23 Kanama 2019 mu Murenge wa Gacurabwenge urenze gato ahazwi nka Rwabashyashya mu ikorosi rihari werekeza ku Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye aho Tagisi Minibus yinjiye mu ikamyo itwara umucanga izwi  nka HOHO. Abantu 18 bari miri iyi Tagisi bakomeretse barimo umunani bakomeretse bikomeye.

Bamwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye bwa mbere babwiye intyoza.com ko yabaye ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’iminota 20. Bavuga ko Minibus ifite Pulaki RAA 926 R) yari itwaye abagenzi 18 yerekeza Kigali yinjiye mu ikamyo ifite Pulaki RAD 924X iyiturutse inyuma. Iyi Minibus yangiritse ndetse n’abagenzi barimo barakomereka, barimo umunani bakomeretse bikomeye.

Abakomerekeye mu mpanuka bitabwagaho. Twirinze kwerekana amasura y’abitabwagaho ku bw’uko harimo ashobora gutera ikibazo.

Uretse abagenzi bane bihutanwe ku bitaro bya  Remera Rukoma hakigera ubutabazi, abandi kugeza ku i saa mbiri n’iminota 40 bari bakitabwaho ahabereye iyi mpanuka. Mubitabwagaho, barimo abo bigaragara ko nabo bamerewe nabi nubwo imodoka z’Imbangukiragutabara zanyuzagamo zigatwara uwabaga amaze guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Mu gihe iyi mpanuka yabaga, umushoferi w’iyi Kamyo yahise abura. Benshi bibaza icyamuteye guhunga kandi mu bigaragara nta kosa ryamuturutseho kuko iyi Minibus yamwinjiyemo imuturutse inyuma.

Tagisi yangiritse ariko ikamyo nta kibazo.

Umwe mubakorana n’uyu mushoferi, yabwiye intyoza.com ko uyu mushoferi yahuye nawe agenda asa n’uhunga akamuha imfunguzo z’imodoka ameze nk’uwahungabanye ku bw’ibyo yari abonye( uburyo abantu babaye).

Ku makuru intyoza.com yabonye ni uko umushoferi w’iyi Tagisi nawe wari wakomeretse ndetse bigaragara ko yahungabanye kuko ubwo abandi bitabwagaho n’abaganga yanyuzagamo akarwana no guhaguruka ari nako avuga ati “si impanuka dukoze”, yitwa Hakizimana Obed w’imyaka 25 y’amavuko mu gihe uw’iyi Kamyo yitwa Uwitonze Anastase.

Bateruraga Tagisi.

 

Imbangukiragutabara enye zari ziteguye gutwara abakomeretse.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga