• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique.

Umwanditsi
April 4, 2016

Nyuma y’aho Simplice Sarandji abereye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, ubu Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu nibo bahawe inshingano zo kumucungira umutekano.

Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi baba ab’umuryango w’abibumbye bari muri icyo gihugu ndetse n’abayobozi bakuru ba Centrafrique, baherutse koherezwa muri iki gihugu bafite  izi nshingano, bakaba aribo ba mbere boherejweyo mu kwakira umwaka ushize, bakaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka.

barinda

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, umuyobozi w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yagize ati:”Twahawe inshingano zo kurinda minisitiri w’intebe, tukaba tuzacunga umutekano we aho ari hose, haba aho akorera, mu ngendo ze nitwe tuzaba tumurinze ndetse no mu rugo iwe.”

Yakomeje avuga ati:” Iyi mirimo mishya ariko ntikuyeho gucunga umutekano w’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye, yose tuzayifatanya.”

 30d7095f-e9f0-484b-9c25-ae380d5ad4da

Sarandji niwe wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida mushya wa Centrafrique Faustin Archange Touadera, akaba yaranabaye umuyobozi w’ibiro by’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Francois Bozize, mu gihe Touadera we yari Minisitiri w’intebe.

Izi nshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe aba bapolisi b’u Rwanda bahawe akaba atari nshya kuri bo kuko banarindaga Perezida Touadera igihe yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubu akaba arindwa n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 450 muri Centrafrique, barimo amatsida abiri azwi nka Formed Police Units (FPUs), n’abandi 30 bakora akazi k’ubujyanama, bakanigisha abapolisi ba Centrafrique ibigendanye n’imikorere y’akazi kabo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga