• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Intara y’Iburengerazuba: Ba CPCs 140 bahagarariye abandi basabwe gukangurira abaturage kurwanya ibyaha

Umwanditsi
September 13, 2019

Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), kuri uyu wa gatatu tariki 11 Nzeri 2019 yatangije amahugurwa mu turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba ku bagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Commettees-CPCs) bahagarariye abandi muri buri karere. Ni amahugurwa agamije kubakangurira kurwanya ibyaha bitandukanye biteza umutekano muke mu baturage bikanadindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Aya mahugurwa ari kubera mu turere 7 tugize iyi Ntara, buri karere gahagarariwe na ba CPCs bagera kuri 20 ni ukuvuga bose hamwe bagera ku 140 bikaba biteganyijwe ko nabo bazahugura bagenzi babo.

Bimwe mubyo bari guhugurwa muri aya mahugurwa harimo kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, kurwanya ihohotera rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina ndetse no kubakangurira kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi wungirije w’iri shami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Murenzi Sebacondo yavuze ko aya mahugurwa yo gukangurira abagize komite zo kwicungira umutekano kurwanya ibyaha bitandukanye atari ubwa mbere abaye kuko ngo bahora babibutsa uruhare rwabo mu gufatanya n’abaturage kurwanya ibyaha bidindiza iterambere ryabo.

Yagize ati “Abagize komite zo kwicungira umutekano bagira uruhare runini mu gufatanya n’abaturage mu kurwanya ibyaha bitandunye no gutangira amakuru ku gihe y’ibitagenda neza, niyo mpamvu duhora tubahugura mu rwego rwo kurushaho kubibutsa inshingano bafite.”

ACP Sebacondo yavuze ko bimwe mubyo bari kubahugura ari uko bagomba gukangurira abaturage kurwanya ihohotera rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina kuko urugo cyangwa umuryango uhoramo intonganya iterambere ryawo ridindira, bababwira ko bajya babakangurira kurangwa n’ubwuzuzanye bwo kuganira kubyo bakora bigamije guteza imbere imibireho myiza yabo.

Banabakangurira kandi kurangwa n’umuco wo kudahishira abatera inda abangavu n’ababashora mu ngeso z’ubusambanyi.

Na none babasabye kujya basobanurira abaturage ko kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko mu Rwanda, bidindiza iterambere ry’ubikoresha, umuryango we n’iry’igihugu muri rusange, kuko ibyakabaye bimuteza imbere cyangwa umuryango we abipfusha ubusa abigura ibintu bitemewe n’amategeko kandi bishyira ubuzima bwe mu kaga.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko mubyo babahugura banababwira gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije kuko iyo bititaweho bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’ibindi binyabuzima.

Biteganyijwe ko aya amahugurwa azamara iminsi itanu muri iyi Ntara, nyuma y’aho akaba azakomereza no mutundi turere tw’igihugu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga