• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kigali: Impanuka ebyiri zikomerekeyemo batanu

Umwanditsi
September 17, 2019

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Tariki 17 Nzeri 2019 ahagana ku i saa mbiri, mu Karere ka Nyarugenge mu bice bya Nyamirambo na Rugunga habereye impanuka, abantu batanu bazikomerekeyemo, barimo babiri bikabije n’abandi ubona ko bidakabije cyane urebeye inyuma.

Impanuka ibereye mu Rugunga, ni aho imodoka y’ivatiri igonganye na Moto abari kuri Moto barakomereka barimo uwo bigaragara ko ivi ryangiritse cyane. Ibereye hafi n’ikigo cy’ishuri cya APPE Rugunga kuri Sitasiyo ya Esanse ihari.

Mu gihe umunyamakuru w’intyoza.com yageraga i Nyamirambo imbere y’ahazwi nko kuri Rafiki, asanze abamotari babiri bari bahetse abagenzi bamaze kugongana hakomereka batatu barimo umwe wituye muri Kaburimbo Kasike iva mu mutwe, nawe bigaragara ko yakomeretse bikomeye, aho imbangukiragutabara yahamagajwe bwangu ikamutwara.

Mu mpanuka yabereye kuri Rafiki, uwitwa Muhire Albert wari utwaye Moto RC 366 T waganaga mu mujyi atwaye umugenzi yabwiye intyoza.com ko iyi mpanuka yakomerekeyemo bikomeye umugenzi yatewe n’umumotari mugenzi we wamukatanye, akamwinjirana bagahita bagongana.

Abamotari bari benshi bashungereye, ku buryo no kumvira Polisi ngo batange umwanya ubutabazi bukorwe byari ikibazo.

Nsanzimana Donat, umumotari wari utwaye Moto RD 497 H yabwiye umunyamakuru ko imvano y’iyi mpanuka yatewe koko no kuba hagati yabo nk’abamotari bagonganye. Gusa avuga ko nubwo yinjiranye mugenzi we nawe ubwe yirukaga cyane mu muhanda.

Icyagaragariye amaso ya benshi ahabereye iyi mpanuka ni abamotari basabwaga gutanga umwanya aho impanuka yabereye ariko bagasa nk’abavuniye amatwi mo ibiti. Bari benshi bahuzuye ariko abapolisi babingingiraga gutanga akanya nti bumve, kugera n’aho bamwe bashakaga kunyuraho kandi babona impangukiragutabara n’abashinzwe ubutabazi bari mu kazi katatuma uhita ubona aho unyura.

Nta minsi irenga itatu ishize Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asabye ko ikibazo cy’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zikangiza byinshi hashakwa uburyo zikumirwa. Ni ugutegereza ingamba zidasanzwe zizifashishwa zikagabanya izi mpanuka.

Impanuka yabereye neza mu muhanda wa kaburimbo utandukanya urusengero rw’Abadive n’ahazwi nko kuri Rafiki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga