• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Ihuriro ry’Abanyarugalika ryishyuriye Mituweli abaturage 400 batishoboye

Umwanditsi
September 18, 2019

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri Tariki 17 Nzeri 2019 gikorwa n’abaturage bagize ihuriro ry’Umurenge wa Rugalika, bahatuye n’abahavuka batuye ahandi. Ni igikorwa cyabereye mu nteko   y’abaturage mu Kagali ka Sheli, aho imiryango 80 igizwe n’abantu 400 yafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza.

Musabyimana Console utuye mu Mudugudu wa kigarama, Umurenge wa Sheli, umwe mu baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe bwo kugira uburenganzira bwo kwivuza yishyrirwa Mituweli atari ashoboye we n’umuryango we w’abantu umunani. Avuga ko bagiye gukora kugira ngo nabo ubutaha bazibonere ubwisungane mu kwivuza bidasabye ubufasha.

Ntukamazina Samuel, umuturage mu Mudugudu wa Kagangayire we n’umuryangonwe w’abantu bane bishyuriwe Mituweli. Avuga ko byamugoraga cyane kuko atabashaga kuvuza umuryango we ariko ubu ngo akaba yasubijwe kuko n’umugore we yenda kubyara bikaba bizamworohereza kubona ubuvuzi bwose azakenera.

Musabyimana Albert, ukuriye ihuriro ry’Abanyarugalika yavuze ko bakoze iki gikorwa murwego rwo gufasha abaturage batabasha kwivuza kubera ubushobozi buke. Yavuze ko kwikubitiro bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi maganabiri (1.200.000 frw ) bishyurira abaturage 400 ariko ngo ntabwo basoreje aha kuko bakomeje gushaka uburyo bafasha abaturage bose batishoboye uyu mwaka bakazabasha kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Marthe  yashimiye abagize iri huriro ry’Abanyarugalika kuba bicara bagatekereza kuri bagenzi babo b’abaturanyi badafite ubushobozi mu kwiyishyurira Mituseli. Yaboneyeho gusaba ko ubu bufatanye bubaranga, uruundo n’ishyaka bafitiye Umurenge wabo babikomeza no mubindi bikorwa bizamura abaturage batuye uyu Murenge wa Rugalika muri rusange

Ihuriro ry’Abanyarugalika ryatangiye gukora taliki ya 23 Ukuboza 2018, aho bimwe mubyo abarigize biyemeje birimo ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage batuye Umurenge wa Rugalika no kugira uruhare muri gahunda zose za Leta zigamije iterambere rirambye ku mibereho y’abaturage muri rusange.

Umusomyi wa intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga