• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nsengero

Umwanditsi
September 30, 2019

Ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu mihanda buzwi ku izina rya “Gerayo Amahoro” burakomeje. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019 ubu bukangurambaga bwabereye mu rusengero rw’itorero rya Restoration Church riherereye mu mujyi wa Kigali.

Ubwo yaganirizaga abakirisito b’iri torero barengaga ibihumbi bibiri(2000), umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yibukije aba bakirisito ko nk’abantu bakoresha umuhanda mu buryo butandukanye nko gutwara ibinyabiziga, abagenzi ndetse hari n’abakoresha umuhanda bawugendamo n’amaguru, bafite uruhare mu gushimangira umutekano wawo.

Yagize ati:”Buri gihe mujye mugira amacyenga igihe murimo gukoresha umuhanda, waba uri umushoferi cyangwa umunyamaguru, ugomba kumenya kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi ukawugendamo neza mu rwego rwo kwirinda impanuka”. Yakomeje abakangurira kujya bagendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho ikinyabiziga kibaturuka imbere bakireba.

Yagize ati:”Igihe murimo kugenda mu muhanda, mujye mugendera ku ruhande rw’ibumoso aho ibinyabiziga bibaturuka imbere mubireba, mwirinde gukoresha telefoni igihe murimo kwambuka umuhanda”.

CIP Umutesi yakomeje ababwira ko ikigamijwe ari uko abantu bahindura imyitwarire igihe barimo gukoresha umuhanda, yabasabye ko ibyo bakangurirwa babishyiramo imbaraga bakarengera ubuzima barwanya impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali kandi yabwiye abakirisito b’itorero rya restoration Church ko Polisi ihora ikangurira abantu guhindura imyumvire iganisha ku guteza impanuka zikomeye zihitana ubuzima bw’abantu harimo gutwara basinze cyangwa banyoye ibindi bisindisha, umuvuduko ukabije ndetse no kwica amwe mu mategeko yo mu muhanda.

CIP Umutesi yasabye aba bakirisito kugenda bakaba intumwa kuri bagenzi babo, abavandimwe babo basize mu rugo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Yagize ati:”Abakirisito mugomba kwitwara neza, mukirinda ibibujijwe, umukirisito nanone afite inshingano zo kurwana ku buzima bw’abandi bantu. Muzigishe abaturanyi banyu, abana banyu, mbese mube abambasaderi ba Polisi y’u Rwanda mu kurinda ubuzima bw’abaturarwanda”.

Abakirisito banaganirijwe ku kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ihohotera rikorewa abana harimo kubaha inzoga no kubakoresha imirimo ivunanye.  Basabwa gufatanya na Polisi bakajya bayiha amakuru mu kurwanya ibyo byaha.

Umuyobozi w’itorero rya restoration Church, Intumwa Joshua Masusa yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kurwanya impanuka zo mu muhanda .

Yagize ati:”Tugomba kubaha amategeko y’umuhanda, ubuzima bwacu burahenda, nitwubaha Imana tukubaha na Leta tuzaba abakirisito b’ukuri. Ariko ubu hari umwihariko wo kurinda ubuzima bw’inzirakarengane zihitanwa n’impanuka zo mu mihanda buri munsi”.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abakoresha umuhanda kugira ngo impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zigabanuke.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga