• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
20/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
20/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
20/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
20/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
20/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
20/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
20/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira

Umurambo wa Nyakwigendera Amb. Jaques Bihozagara wagejejwe mu Rwanda

Umwanditsi
April 5, 2016

Nyuma y’inzira ndende y’amananiza Leta y’uburundi yashyize ku muryango wa Amb. Jaques Bihozagara, birangiye umurambo wa nyakwigendera ugejejwe mu Rwanda.

Hari kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 5 Mata 2016, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga ku kibuga cy’indege cya Kanombe uzanywe na Kompanyi y’indege ya RwandAir, uherekejwe n’umuryango we.

Umuryango wa nyakwigendera Ambasaderi Jaques Bihozagara, wasabye Leta y’u Rwanda ko yakora isuzuma ( Autopsie) hagamijwe kureba icyamwishe hanyuma kandi banasaba ko haba iperereza mpuzamahanga kugirango hamenyekane ibijyanye n’urupfu rwe.

Ab'umuryango wa Nyakwigendera Bihozagara basobanura inzira itari yoroshye banyuzemo mu kubona umurambo.
Ab’umuryango wa Nyakwigendera Amb. Bihozagara basobanura inzira itari yoroshye banyuzemo mu kubona umurambo.

Ambasaderi Jaques Bihozagara, yapfiriye mu Gihugu cy’uburundi muri gereza ya Mpimba aho yari afungiye kuva mu kuboza k’umwaka ushize wa 2015 ashinjwa na leta y’uburundi ko ari intasi y’u rwanda.

Inkuru ibabaje ijyanye n’urupfu rwa Amb. Bihozagara, yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuwa gatatu Taliki ya 30 Werurwe uyu mwaka wa 2016.

Byakomeje kuvugwa ko Leta y’uburundi yashyize amananiza ku muryango wa nyakwigendera  Amb. Jaques Bihozagara ubwo basabaga ko umurambo we bawuhabwa akaza gushyingurwa mu Rwanda.

Leta y’uburndi, amananiza yashyize ku muryango wa nyakwigendera ngo yari ashingiye ku kuba umuryango wa nyakwigendera waragombaga kwemera kubanza kwandika wemeza ko nyakwigendera yapfuye azize urupfu rusanzwe, gusa banze kubyandika ubishyira mu maboko ya ambasade y’u Rwanda i Burundi kugira ngo ibafashe none birangiye Nyakwigendera agejejwe mu rwanda.

Nyakwigendera Amb. Jaques Bihozagara, twibutse ko yakoze imirimo itandukanye ya Politiki mu Rwanda, irimo kuba yarabaye Minisitiri akaba kandi yaranabaye Ambasaderi mu gihugu cy’ubufaransa no mu gihugu cy’Ububiligi.

kugeza ubwo umurambo wa Nyakwigendera wagezwaga mu Rwanda, Uburundi bwasabwe na Leta y’u rwanda gutanga ubusobanuro k’urupfu rwa Amb. Bigozagara ariko uburundi ntiburagira ibisobanuro butanga.

 

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

 

 

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5799 Posts

Politiki

4050 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga