• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Minisitiri Mutimura yahumurije abatisangaga mu nsanganyamatsiko y’umunsi wa Mwarimu

Umwanditsi
October 7, 2019

“Abarimu bato, Abanyamwuga b’ejo hazaza”, ni insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu wabaye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019. Benshi mu barimu bakuze barayumvise bashya ubwoba ko baraye bari bukurwe muri uyu mwuga ariko Minisitiri w’Uburezi Eugene Mutimura, yahumurije abibaza kuri iyi Nsanganyamatsiko.

Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene, avuga ko umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ari umunsi ukomeye mu Rwanda. Ko iyo wizihizwa ujyana n’insanganyamatsiko iba yashyizweho n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’Umuco-UNESCO.

Hatangazwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2019 ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, bamwe batangiye kujujura bibaza ko uyu mwuga w’uburezi ugiye gusigaramo abakiri bato gusa.

Bamwe mu bayobozi batandukanye bifatanije n’abarimu kwizihiza umunsi wabo.

Minisitiri Mutimura avuga kuri iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2019 igira iti“Abarimu bato, Abanyamwuga b’ejo hazaza”, yahumurije imitima ya benshi. Yabamaze impungenge ndetse abumvaga ko iyi nsanganyamatsiko itabareba cyangwa se batekereza ko bagiye gukurwa mu bwarimu bazira kuba bakuze, bisanga basabwa kurangwa no kuba bato mu bikorwa byabo.

Yagize ati“ Umuntu yakwibutsa yuko iyi nsanganyamatsiko ijyana n’intumbero z’Igihugu, aho dutekereza yuko Abarimu bato mu myaka ndetse nubwo hari abarimu bakuru mu myaka bakwiriye bose kuba bato mu bikorwa byabo. Bato mu rwego rwo kwivugurura no guteza imbere uburezi”.

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wa Mwarimu ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Kamonyi, Minisitiri w’uburezi yijeje abarezi ko nkuko Perezida Kagame yabivuze tariki 28 Mutarama 2019 mu nama y’Abaminisitiri yari ayoboye, ko hari byinshi byo kuvugurura no gushyigikira umwuga w’uburezi mu Gihugu ndetse n’Abarimu.

Abana bato b’abanyeshuri bakoze akarasisi kanyuze benshi.

Bimwe muribyo yabitanzemo ingero aho yavuze nko; Gushyigikira amashuri nderabarezi n’amashuri menyerezamwuga-TTCs agahabwa ibikoresho byose bikenewe kugira ngo abana bige neza kandi n’abarezi bigishe neza bagere kubyo Igihugu cyifuza.

Avuga kandi ko hashyizweho Politiki igamije guteza imbere umwuga w’uburezi aho abarimu bazajya bashyirwa mu byiciro bitandukanye hakurikijwe uburambe n’umusaruro batanga, ko hashyizweho politiki yo kwishyurira ikiguzi cy’Uburezi abarimu barangiza kwiga muri TTCs bajya kwiga mu rwego rwisumbuyeho, aho bigisha imyaka iri hagati y’itatu n’itanu icyo kiguzi bakagisonerwa bitewe n’ikiciro bigishamo.

Yagarutse kandi ku mafaranga 10% yazamutse ku mushahara wa mwarimu, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirajwe ishinga n’iterambere rya mwarimu kimwe n’ibindi bikorwa byose Leta ikora igamije ko mwarimu agira imibereho myiza n’ibindi.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ni ngaruka mwaka aho uba buri Tariki 5 Ukwakira. Ni kunshuro ya 18 wizihijwe mu Rwanda. Ni umunsi washyizweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye hamwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco-UNESCO ari naryo rigena insanganyamatsiko ya buri mwaka. Kuri uyu munsi mu Rwanda, abarimu babaye indashyikirwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu bashimiwe bahabwa ibihembo bitandukanye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga