• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Barindwi barimo umukecuru w’imyaka 80 bafashwe bakekwaho kwiba mu nzu y’ubucuruzi

Umwanditsi
October 14, 2019

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi yafashe abasore batandatu n’umukecuru umwe ufite imyaka 80 bamaze kwiba ibicuruzwa muri butike ya Gatete Janvier, umucuruzi mu isantere ya Kayenzi.

Abafashwe ni Nirere Pacifique w’imyaka 23, Ukwizagira Eric ufite imyaka 20, Nitegeka Bosco ufite imyaka 20, Nsengiyera Vincent w’imyaka 38, Nshuti Jackson w’imyaka 32, Simparika Theophile w’imyaka 32 n’umukecuru witwa Uzamushaka Véronique ufite imyaka 80 y’amavuko.

Uyu mukecuru akurikiranweho kuba yaranze gutanga amakuru y’aho ibicuruzwa biri nyamara mu gihe bariya basore babyibaga bagiye kubihisha mu nzu ye ndetse inzego z’umutekano zajya gusaka zikabisangamo. Gusa, uyu mukecuru ntabwo yafunzwe, arakurikiranwa ari iwe mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 12 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ubwo yari mu gikorwa cy’umutekano yatabajwe n’umuturage w’umucuruzi mu isantere ya Kayenzi witwa Gatete Janvier avuga ko hari abajura bamaze gutobora inzu ye y’ubucuruzi bakamwiba ibicuruzwa n’amafaranga. Ako kanya Polisi ifatanyije n’abanyerondo bahise bakurikirana bashobora gufata bariya basore uko ari batandatu n’uriya mukecuru.

CIP Twajamahoro yagize ati: ”Umucuruzi witwa Gatete Janvier yaradutabaje bihurirana n’uko twari tukiri mu bikorwa by’umutekano twari twarayemo, twahise dufatanya n’abanyerondo turakurikirana tubasha gufata bariya basore ndetse tunabasangana bimwe mu bicuruzwa bari bamaze kwiba.”

Umucuruzi avuga ko ibicuruzwa yibwe ari amajerikani 5 y’amavuta yo guteka, imifuka 11 y’umuceri, amacupa 24 y’ikinyobwa kitwa Umuhuza, amacupa 12 y’inzoga ya  wisiki(Whisky), ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6,000).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo avuga ko Nirere Pacifique yafatanwe  amacupa 18 y’ikinyobwa kitwa Umuhuza, Ukwizagira Eric afatwanwa imifuka 2 y’umuceri, Niyitegeka Bosco yafatanwe ijerikani y’amavuta yo guteka, Nshuti Jackson nawe yafatanwe ijerikani y’amavuta yo guteka ndetse na Nsengiyera Vincent afatanwa ijerikani y’amavuta yo guteka. Ni mu gihe mu rugo rw’umukecuru witwa Uzamushaka Véronique hafatiwe umufuka umwe w’umuceri n’ijerikani imwe y’amavuta yo guteka.

CIP Twajamahoro yaboneyeho gukangurira abaturage gukaza amarondo ndetse anasaba abacuruzi kujya bagira abazamu bararira amazu yabo y’ubucuruzi mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Yagize ati: ”Icyo dukangurira abaturage ni ugukaza amarondo kuko no kugira ngo bariya bafatwe abari baraye irondo babigizemo uruhare kuko bafatanyije na Polisi barabatanga tanga barafatwa, abacuruzi nabo turabasaba kujya bagira abazamu barinda amazu yabo y’ubucuruzi mu rwego rwo kwicungira umutekano.”

Yakomeje agira inama urubyiruko rw’insoresore birirwa bifashe mu mifuka bwakwira bakajya kwiba ibya rubanda gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo ibateza imbere bakareka kwiba.

Ati: ”Ruriya rubyiruko turarugira inama yo kwibumbira mu makoperative rugakora ndetse ntibabura abafatanyabikorwa igihe cyose bishyize hamwe bagakora, inaha hari ibikorwa byinshi bajyamo bagakora batiriwe bajya kwiba.”

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze. Ni mu gihe hakirimo gushakishwa aho bahishe ibindi bicuruzwa bibye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga