• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bambitswe imidali

Umwanditsi
October 17, 2019

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019, umuryango w’abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Ni imidali ishimangira ubwitange buranga aba bapolisi mu gushimangira ituze, umutekano n’amahoro muri iki gihugu.

Abapolisi bambitswe imidari bari mu mutwe ushinzwe kurinda inkambi y’impuzi ziri ahitwa i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira.

Madamu Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri kariya gace ka Malakal niwe wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango ndetse ni nawe wambitse aba bapolisi b’u Rwanda imidali.

Hari kandi umuyobozi ushinzwe imikorere y’apolisi b’umuryango w’abibumbye bakorera muri icyo gihugu (UNPOL Chief of Staff), Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangonga yari anahagaraiye umuyobozi wa polisi y’umuryango  w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, hari n’umuyobozi wa polisi ya Loni ikorera mu gice cy’Amajyaruguru ya Sudani y’Epfo Brig. Gen Johnson Akou Adjei Koffi, hari kandi komiseri wa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gace ka Malakal Maj. Gen Chol Atem, hari kandi abayobozi batandukanye bayoboye imitwe y’ intumwa zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo akarasisi, imyitozo ngorora mubiri ndetse n’imbyino gakondo ziranga umuco nyarwanda zabyinwe n’abapolisi b’u Rwanda bari bagiye kwambikwa imidali.

Madamu Dewet yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubunyamwuga bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu gushyigikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo. Yashimangiye cyane uruhare rw’abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ikiciro cyabo cya Gatatu (RWAFPU-3).

Yagize ati: ”Iki ni ikimenyetso cy’uko umurimo wo kubungabunga amahoro atari uw’abagabo bonyine, kwitanga mutizigama kwanyu byagaragaje ko mwateguwe  bihagije kandi bitera umuhate abantu kuba bakwihanganira ibihe byose banyuramo,  byakuyeho impungenge z’uko mutakuzuza neza inshingano zanyu, mwabikoze neza kandi n’ubunyamwuga buhebuje ndetse no mubihe wabonaga ko bigoye.”

Yakomeje avuga ko imidali bambitswe isobanuye umuhate mu guhuza abaturage ba Sudani y’Epfo no kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Avuga ko umuryango w’abibumbye ushimishwa n’umurava w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.

ACP Barthelemy Rugwizangoga yashimiye Leta y’u Rwanda k’uruhare rwayo mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse no kuziba icyuho cy’uburinganire cyari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yashimiye abapolisi bambitswe imidali ku bwitange no kubaka icyizere mu bo bari bashinzwe kurindira amahoro, anabashimira ibikorwa bitandukanye bagenda bageza ku baturage, birimo kurwanya ihohotera rikorewa abagore, gucunga umutekano ndetse n’ibindi bikorwa bya kiremwamuntu bagenda bagaragaza.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambwitswe imidali, ACP Paul Gatambira yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, Leta ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu ku bufatanye bagaragarije umutwe ayoboye kugira ngo ushobore kugera ku nshingano zawo.

Yagize ati:”Nagira ngo mvuge ko bitari koroha iyo tutagira ubufasha bwanyu, kudutera ingabo mu bitugu, ubufatanye bwanyu ndetse n’inama zanyu byaradufashije cyane tubasha gukora neza inshingano zacu”.

Yakomeje avuga ko bahakuye ubunararibonye mu bintu bitandukanye no gushobora gukemura ibibazo bitari byitezwe ndetse no guhangana n’imbogamizi, ibintu bizanabafasha nibasubira mu gihugu cyabo ndetse n’ahandi bazakenerwa.

ACP Gatambira nanone yashimiye abapolisi bambitswe imidali kubera ubunyamwuga bwabaranze, umuhate, gukorera hamwe nk’ikipe ndetse no gukora cyane. Yanashimiye cyane abaturage bo mu gace ka Malakal k’ubufatanye bwabo mu bikorwa byo kubabungabungira amahoro.

Uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro muri aka gace ka Malakal wakagezemo mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bagera ku bihumbi 32 ( 32,000) bakuwe mu byabo n’intambara. Usibye kubarindira amahoro babagezaho ibikorwa bitandukanye by’isuku n’indi mibereho myiza.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga