• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gasabo: Babiri bafatiwe mu bikorwa byo gushuka abaturage bakabambura

Umwanditsi
October 18, 2019

Abafashwe ni uwitwa Niyomugabo Eric ufite imyaka 33 na Tuyishime Zakayo ufite imyaka 24 y’amavuko. Bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019, bafatirwa mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Bafashwe babwira abantu ko basengera amafaranga yabo akaba menshi, nabo baremera ko bari basanzwe bashuka abantu muri ubwo buryo bakabambura.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko kugira ngo aba bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abagabo barimo kugenda bashuka abantu ngo barasengera amafaranga akaba menshi ibi bizwi nk’«ubutubuzi».

Yagize ati:”Bariya bagabo bafashwe barimo kubwira umuntu ko abaha amafaranga afite bakayasengera akaba menshi, bari bafite igipfunyika kirimo impapuro n’andi mafaranga makeya ari nayo baheraho bashuka abantu ko batubura amafaranga”.

CIP Umutesi avuga ko aba bagabo bakoresha ameyeri menshi iyo barimo kwambura abaturage, aho babwira umuntu ngo bamuhe umuswaro (agatambaro ko kwihanagura ibyunzwe) ashyiremo amafaranga afite bayasengere ahite aba menshi. Ubwo bari bamaze gufatwa haje abantu batandukanye bavuga ko atari ubwa mbere babonye abo bagabo, ko bari basanzwe babaziho kugenda bashuka abantu, muri abo baturage harimo n’umugore wavuze ko baherutse kumushuka bamwambura akanigi yambaraga mu ijosi gakoze muri zahabu.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yaboneyeho kongera kwibutsa abaturage cyane cyane abagenda mu mujyi wa Kigali ko abantu nka bariya bariho kandi benshi. Yasabye abaturage kwitondera umuntu wese ushaka kubarangaza ababwira ibintu by’ibitangaza.

Ati:”Icyo dukangurira abaturarwanda cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali cyangwa abawugendamo ni ukwitondera abantu bose babegera bataziranye. Birinde umuntu wese uza abizeza ibitangaza agamije kubiba, bariya bantu barakoresha amayeri menshi abantu babitondere, nibababona bahite batanga amakuru hakiri kare”.

CIP Umutesi kandi yagiriye inama abantu bumva ko bazajya batungwa no kurya utwa rubanda babinyujije mu buriganya n’ubundi busambo ko bitazabahira kuko Polisi n’abaturage bakorana mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga