• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rutsiro: Babiri bafatanwe litiro 700 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Umwanditsi
October 19, 2019

Mu rwego rwo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019, yafashe abantu babiri benga inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibikwangari.

Abafashwe ni Niyibizi Jean Baptiste ufite imyaka 35 y’amavuko wafatanwe litiro 400  na Musabyiza Jean de Dieu ufite imyaka 49 y’amavuko yafatanwe litiro 300, bombi bakaba barafatiwe mu murenge wa Kivumu, akagari ka Nganzo, umudugudu wa Tawuni.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abo bagabo bafashwe biturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage ko aho batuye hari abaturanyi benga inzoga zitujuje ubuzirange.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko aho batuye hari abaturanyi babo benga bakanacuruza inzoga zitemewe(zitujuje ubuziranenge) zizwi kw’izina ry’ibikwangari niko kwihutira gutabara bahita bafatwa aho basanze izo nzoga zengerwa mu ngo zabo.”

CIP Kayigi yavuze ko inzoga z’inkorano zigira ingaruka nyinshi haba ku buzima bw’uzinywa , ku mutekano we ndetse no ku mutekano w’igihugu muri rusange. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya izo nzoga.

Yagize ati “Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uzinywa kuko akenshi zivangwamo ibintu bigira ingaruka ku buzima bwe n’isuku yazo iba ari nkeya ku buryo zigira ingaruka mbi ku buzima bw’uzinywa. Zinatuma bakora ibyaha bitandukanye iyo bamaze kuzisinda, nko gufata ku ngufu abana n’abagore, ihohotera ryo mu miryango n’ibindi bitandukanye,….”.

Yakomeje avuga ko usibye gutera indwara ku buzima bw’uzinywa, inzoga z’inkorano ziteza ibindi bibazo birimo amakimbiranye yo mu miryango, ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

CIP Kayigi yagiriye inama abaturage bishora mu bikorwa byo kwenga no gucuruza inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge kubireka kuko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abaturage batazahwema kubakurikirana no kubashyikiriza ubutabera. Yasoje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe.

Iteka rya minisitiri w’ubuzima nº001/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rivuga ko ashingiye ku itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 263, Minisitiri w’Ubuzima yasohoye urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, aho inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje.

Igika cya Gatatu cy’iri tegeko kivuga ko umuntu wese ufatiwe muri ibyo bikorwa maze akabihamwa n’urukiko, ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga