• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Abantu 7 bamaze gufatirwa mu bikorwa byo kwangiza ishyamba rya Leta rya Jali

Umwanditsi
October 21, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo iravuga ko yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bigabiza ishyamba rya Leta riherereye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo baritemamo ibiti.  Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 abantu Batatu barifatiwemo. Ni mugihe mu cyumweru kibanziriza icyo dusoje hari hafatiwemo abandi bantu bane.

Abafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 ni Minani Etienne ufite imyaka 25, Uwizeye Stanislas w’imyaka 26 na Ndayizeye Wellars ufite imyaka 27. Aba bose ndetse na bagenzi babo baheruka gufatwa bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku gira ngo bakurikiranwe ku byaha bakoze.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko igikorwa cyo gukurikirana abantu batema ririya shyamba rya Leta cyatangiye nyuma y’uko baboneye amakuru ko hari abaturage baturiye ririya shyamba rya Jali bajyamo bagatemamo ibiti bakabitwikamo amakara ibindi bakabyasamo inkwi byo kujya kugurisha.

Yagize ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bajya mu ishyamba rya Leta rya Jali bagatema ibiti birimo bakabitwikamo amakara ibindi bakabyasa. Dufatanyije n’amarondo y’abaturage ndetse n’izindi nzego z’umutekano twatangiye igikorwa cyo gufata abo bantu, mu byumweru bibiri tumaze gufata abantu 7 kandi barabyemera.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko ibikorwa byo gufata abo bantu bidahagaze, ko bizakomeza kubera ko bimaze kugaragara ko amaherezo ririya shyamba bazarimara baritema. Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwangiza amashyamba ya Leta, kuko usibye kuba ari n’icyaha gihanwa n’amategeko, bigira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe nabo bikabagiraho ingaruka.

Ati:”Mu nteko z’abaturage tubagaragariza ko uko batema ririya shyamba nabo bizabagiraho ingaruka. Ririya shyamba ni rinini, niryo rikurura imvura ni naryo ritanga umwuka ku bantu barituriye ndetse n’abari mu mujyi wa Kigali, turabagaragariza ko  umunsi barimaze baritema ntabyo bazongera kubona kandi ingaruka zizaba mbi cyane.”

Yibukije abaturage ko nta muntu wemerewe gutema igiti mu ishyamba kabone n’iyo ryaba ari ishyamba rye yitereye. Abibutsa ko gutema amashyamba bigira amategeko abigenga, aho ubanza gusaba uruhushya abayobozi mu nzego z’ibanze n’ushinzwe amashyamba agasuzuma ko ishyamba ryeze kuburyo ryasarurwa kandi wamara kuritema ugahita utera ibindi bibisimbura.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali akomeza avuga ko ibiti bimaze gutemwa ari byinshi cyane ariko bigoye kumenya ubuso cyangwa umubare w’ibimaze gutemwa kuko bagenda batema kimwe kimwe bagasimbuka bagatema ahandi gutyo gutyo. Usibye aba baturage baturiye ishyamba rya Jali barifatirwamo, hari amakuru amaze kumenyekana ko hari n’abaturage baturuka mu karere ka Rulindo ku gace kegereye iri shyamba rya Jali nabo baza kuritemamo ibiti.

Amashyamba ni kimwe mu mutungo kamere u Rwanda rufite, ariko by’umwihariko kuba rugifite amashyamba ya kimeza bikaba akarusho kuko bifasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Kugeza ubu ubuso buhinzeho amashyamba mu Rwanda, bungana na 29.6% ubariyemo n’aya kimeza yose. Gahunda ya Leta igaragaza ko bugomba kwiyongera bukagera kuri 30% muri 2020.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga