• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Bugesera: Nyuma ya siporo abaturage baganirijwe kuri gahunda ya “Gerayo Amahoro”

Umwanditsi
October 21, 2019

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019 wari umunsi wa Siporo rusange, ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yifatanyije n’abaturage bo muri ako karere gukora siporo. Nyuma y’iyi Siporo Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bukangurira abanyarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda ndetse n’ihohotera rikorerwa abana.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police(SP) James Rutaremara avuga ko ibi biganiro byatanzwe mu mirenge 6 imwe mu mirenge igize akarere ka Bugesera ariko bikazakomereza no muyindi mirenge igize aka karere.

SP Rutaremara avuga ko ubutumwa bwatanzwe muri iyi mirenge bwibanze ku gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka zo mu muhanda, abatwara ibinyabiziga bakanguriwe kwirinda gutwara banyoye inzoga zirengeje ibipimo byagenwe. Abaturage kandi banaganirijwe ku kurwanya ihohotera rikorerwa abana.

Yagize ati:”Byamaze kugaragara ko akenshi impanuka ziterwa na bamwe mu bashoferi batwara banyoye ibisindisha birengeje igipimo cyagenwe cya 0.08. Iyo umuntu yarengeje ibi bipimo usanga atakibasha kugenzura neza uburyo bwo gutwara ikinyabiziga bikamuviramo gukora impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa zikangiza ibikorwaremezo”.

Yakomeje akangurira abitabiriye siporo muri rusange kujya bita ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda igihe cyose barimo kuwugendamo.  Abanyamaguru abibutsa kujya babanza kureba ibumoso n’iburyo bw’umuhanda mbere yo kuwambuka.

Abageze ahari imirongo yagenewe abanyamaguru kwambukiramo umuhanda bakajya bambuka bihuta ariko batiruka, yanabakanguriye kwirinda ikintu cyose cyabarangaza igihe barimo kwambuka umuhanda, nko guvugira kuri telefoni, gusuhuzanya bageze mu muhanda hagati, kugenda bumva radio n’ibindi bitandukanye. Abanyamaguru kandi bibukijwe kujya bagendera mu gisate cy’ubumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga bibaturuka imbere babireba.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera kandi avuga ko aho Polisi yifatanyije n’abaturage muri Siporo rusange abaturage bakanguriwe kwirinda ihohotera rikorerwa abana ndetse no kwirinda kubaha ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge.

Yagize ati:”Tumaze iminsi mu bikorwa byo kureba abana bataye amashuri bakajya gukoreshwa mu mirimo itandukanye, bamwe usanga bakoreshwa imirimo ivunanye idahwanye n’imyaka yabo kuko baba bakiri munsi y’imyaka 18, abo tubasubiza mu mashuri. Ariko hari n’abantu usanga baha abana inzoga mu tubari cyangwa bakabajyana kubasambanyiriza mu mahoteri n’andi mazu acuruza amacumbi(Lodges)”.

SP Rutaremara yaboneyeho gusaba abanyarwanda gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego guhagurukira ibi bibazo bakabirwanya bivuye inyuma. Yabagaragarije ko birimo kwangiza abana kandi aribo u Rwanda rw’ejo.

Iyi siporo rusange Polisi y’ u Rwanda yifatanyijemo n’abaturage bo mu karere ka Bugesera yabereye mu miringe ya Ruhuha, Rweru, Nyamata, Gashora, Ntarama na Kamabuye. Yitabiriwe n’abaturage barenga 1200.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga