Nyamasheke: Abamotari basabwe kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha

Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki  ya 24 ukwakira 2019, mu nama yahuje Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke n’abagize imwe muri koperative zikora akazi ko gutwara abantu kuri moto yitwa COOTRAMONYA. Aba bamotari basabwe kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha. Inama yitabiriwe n’abagera kuri 200 bakorera mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yasabye abo bamotari kurwanya impanuka zo mumuhanda bashimangira ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro.

Yagize ati: “Kubungabunga umutekano wo mu muhanda ntibireba Polisi y’ u Rwanda gusa, ahubwo namwe mufitemo uruhare rukomeye mwirinda amakosa ateza impanuka nko kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara moto wanyoye inzoga n’ibiyobyabwenge, gutwara uvugira kuri telephone, kwirinda gutwara umubare urenze uwagenewe kugenda kuri Moto n’ibindi”.

CIP Kayigi yibukije abagize Koperative COOTRAMONYA ko badakwiye gutwara moto mu gihe nta bwishingizi bw’ikinyabiziga bafite kuko iyo habaye impanuka badashobora kubona ikigo cy’ubwishingizi cyabishyura. Yongeyeho ko mu gihe batwaye moto bakwiye kujya Bambara ingofero zabugenewe(Casque) ndetse bakaziha nabo batwaye.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yibukije abamotari uruhare bafite mu gucunga umutekano haba aho batuye ndetse n’aho bakorera.

Yagize ati:”Abamotari muhura n’abantu b’ingeri zitandukanye bamwe bakanabifashisha mu gukora ibyaha, mukwiye kumenyesha inzego z’umutekano mu gihe mugize amakenga y’umuntu mutwaye mubona ashobora guhunganya umutekano”.

Yakomeje abasaba kwirinda kwishora mu bikorwa bibi byo gutwara magendu  n’ibiyobyabwenge kuko akenshi batwara ibintu batazi kandi bamwe batwaye ibintu  byahungabanya umutekano.

CIP Kayigi yasoje abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe iyo babonye igishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Kanjongo, Nzayisenga Delphine yashimiye Polisi y’u Rwanda ikiganiro yatanze ndetse ashima imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi n’abaturage. Yashimye urwego koperative COOTRAMONYA imaze kugeraho yiteza imbere inateza imbere abanyamuryango bayo, asaba andi makoperative kuyireberaho.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →