• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/07/25
Kamonyi-SEVOTA: Godelive Mukasarasi yasabye buri wese kuba umwe mu“Abanyakuri ku Isi”
30/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Umugabo w’imyaka 42 arakekwaho gusambanya umwana we w’Umukobwa
30/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
30/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage

Nyuma y’umuganda rusange abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Umwanditsi
October 27, 2019

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu karere ka Gasabo, habereye igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi k’ubufatanye n’ ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC). Ni nyuma y’umuganda ngaruka kwezi witabiriwe n’abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi.

Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ushinzwe kwakira abatanga amaraso, Munyemana Andre yavuze ko bishimiye iki gikorwa uko cyagenze n’ubwo imvura yabanje kugwa kigasa nk ‘igitinda gutangira, avuga ko bari bafite impungenge z’uko imvura idatuma igikorwa kigenda neza uko babishakaga.

Yagize ati: “Imvura yazindutse igwa twumva ko nta bantu turi bubone, ariko Polisi yagaragaje ubwitange baca muri iyo mvura baza gutanga amaraso nk’abafatanyabikorwa bacu beza. Twanyuzwe n’umubare twabonye kuko imvura yabaye nyinshi kandi igwa umwanya munini”.

Yakomeje avuga ko nubwo imvura yakomeje kugwa ariko ngo amaraso babonye ni menshi kuko yatabara umubare munini w’abarwayi baba bayakeneye.

Munyemana, yavuze ko ashimira Polisi y’u Rwanda cyane uburyo yitabira iki gikorwa kandi bakagikora bagikunze, aboneraho gusaba n’abandi banyarwanda bose kujya bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso kuko ari igikorwa cy’ubugiraneza kandi gitabara benshi.

Yagize ati:“ Polisi turayishimira ubufatanye bwiza idahwema kutugaragariza n’uburyo batwakira n’uko batwitegura, ntabwo iki gikorwa cyo gutanga amaraso kibera Kacyiru gusa n’ahandi hose mu gihugu hari abapolisi tujyayo bakaduha amaraso. Turashimira Polisi rero ko inezezwa no gucungira abaturage umutekano bafite ubuzima bwiza harimo n’iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye”.

Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abantu bayakeneye kandi ko atabara abari mu kaga nk’imbagwa, abantu bahuye n’impanuka, abagore bari kubyara babuze amaraso ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso.

Kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, iki gikorwa cyo gutanga amaraso kibaye ku nshuro ya gatatu, kikaba kiba buri nyuma y’amezi atatu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5837 Posts

Politiki

4088 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga