• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Basanganije RIB ibibazo byakabaye byarakemukiye mu nzego z’ibanze

Umwanditsi
November 7, 2019

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ku munsi warwo wa kabiri mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage ba Kamonyi rubamenyesha inshingano n’ububasha bwarwo ndetse n’imikoranire ikwiye hagati yarwo n’abaturage, kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2019 mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba abaturage bagaragaje ko bari bafite inyota yo kurumenya, baboneraho kurutura ibibazo bitari bike byakabaye byararangiriye mu Midugudu n’Akagari.

Abaturage bitabiriye ibiganiro byabahuje na RIB, mu bibazo byinshi bavugiye mu ruhame byagaragaye ko ibyinshi byakabaye byarahawe umurongo cyangwa se bigakemurirwa ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari ariko kuko izi nzego zibaha Serivice mbi bituma babika ibibazo byabo bagategereza abayobozi bisumbuye.

Abaturage bari banyotewe no kubaza RIB bimwe mu bibazo bibabangamiye.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com ndetse hakaba n’ababigaragarije mu ruhame bahamya ko bagira ibibazo, basanga ba Mutwarasibo ngo babandikire mu ikaye ikibazo babone ku kijyana aho kigomba kujya kuko baba batagishoboye bakanga, hakaba n’aho bashaka ba Midugudu bakababura.

Uretse ibi, hari n’abavuga ko Gitifu w’Akagari ka Kabuga bamushaka kenshi ntibamubone, aho bamuboneye nabwo ngo akaza yiruka ababwira ko agiye mu nama bityo bakabura uwo batura akababaro k’ibibazo baba bafite bagahitamo kubigumana kuko bagera ku Murenge akenshi bakabasaba igihamya cy’uko banyuze mu nzego z’Umudugudu n’Akagari.

Mbonyubwabo Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga yabwiye intyoza.com ko amaze iminsi ariwe Gitifu w’Akagari, ariwe SEDO akaba na DASSO kandi byose abifatanya n’inama. Ibi bikumvikana ko bitari bimworoheye gukomatanya iyi mirimo yose ari umwe nubwo avuga ko muri iyi minsi bamuhaye DASSO.

Abakozi ba RIB, baganiriye n’abaturage bababwira inshingano n’ububasha bw’uru rwego, babasobanurira ubufatanye bukwiye kuranga abaturage n’uru rwego, banababwira ko kurwizera no kuruha amakuru bizafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Rubagumya Methode, umukozi wa RIB ku biro bikuru ushinzwe ishami ry’amategeko aganira n’abaturage mu Kabuga.

 

Abaturage basobanuriwe ububi bw’ibyaha, ingaruka zo kudatanga amakuru neza kandi ku gihe, babwirwa uburyo uruhare rwabo ari ingenzi mu gukumira no kurwanya icyaha. Basobanuriwe ko RIB intego yayo atari ugufunga abantu(nubwo hari ubwo biba ngombwa), ko ahubwo ikigamijwe ari uko impamvu yateye umuntu gukora icyaha icika burundu. Ibyaha bikarwanywa, bigakumirwa n’ababikora bakamaganwa abanze kubireka bagashyikirizwa ubutabera. Basobanuriwe kandi ko icyaha cyose ari icyaha, ko ntawe ukwiye guhishira uwagikoze cyangwa uwo agikekaho wese.

Muri ibi biganiro, abaturage bagaragarije uru rwego rwa RIB ko benshi bari basanzwe barwumva kuri Radiyo abandi bakarubona kuri Televiziyo, ko kubabona babegereye byabahaye kurushaho gusobanukirwa inshingano, imikorere ndetse n’ububasha bwarwo. Bamwe banasabye ko bibaye byiza rwagira abaruhagarariye hafi mu baturage bakajya barugezaho bimwe mu bibazo by’akarengane biba bibabangamiye kenshi baterwa n’ubuyobozi n’ibindi.

 

Umurenge wa Ngamba ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, Sitasiyo ya Polisi ishinzwe uyu Murenge iba mu Murenge wa Rukoma kimwe n’abakozi ba RIB. Agace ka Kabuga ni kamwe mu duce abaturage bavuga ko dufite ibibazo byinshi ariko bibagora kubona abayobozi babibwira kuko bashinja bamwe muri ba Mutwarasibo, ba Midugudu n’Akagari kutabikoza.

Madame Kamarampaka Consolee, umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Intara y’Amajyefo yibukije abaturage ba Ngamba ibyo gukumira ibyaha, kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, gusambanya abana n’ibindi. Yabasabye kudahishira ibyaha n’ababikora kuko ari nko guhishira umurozi akakumaraho abana.

Abakozi ba RIB batashye bigaragara ko abaturage bagishaka kubabwira akarengane n’akababaro kabo kuko ku modoka zirimo ibiro n’abakozi b’uru rwego, ibiganiro basojwe hakiri abaturage benshi ndetse n’abandi mu ruhame bakinyotewe no kubaza. Bashimiye inama n’impanuro za RIB bayisezeranya ko bazazizirikana iwabo aho batuye.

Soma inkuru ijyanye n’iyi hano ku rugendo rwa RIB umunsi wa mbere i Kayumbu mu baturage: Kamonyi/Kayumbu: RIB yasabye abaturage kudahishira ibyaha kuko bashyira benshi mu kaga

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga