• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi yafashe amakarito 170 na litiro zirenga ibihumbi 4 by’inzoga zitemewe

Umwanditsi
November 21, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyarugenge na Rwamagana yafashe amakarito 170 na litiro 4,320 y’inzoga zitemewe mu Rwanda yitwa Kambuca. Aya makarito 170 yafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali atwawe mu modoka ifite ibiyiranga RAC 102D, mu gihe litiro 4,320 byafatiwe mu kagari ka Nyarusenge, umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana. Izi zonga zikaba zarafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko izi litiro ibihumbi 4, 320 zafatiwe mu rugo rwa Bujiji Francois w’imyaka 45 aho yazengeraga, bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:“Uyu mugabo Bujiji yashyize uruganda mu gikari cy’urugo rwe yenga Kambuca, uru rugo akaba yari yararwubatse ahantu hadatuwe n’abaturage benshi mu rwego rwo kugira ngo batazajya bamenya ibihabera. Abaturage rero bakomeje kubona muri urwo rugo hakunze kujya imodoka nyinshi zitandukanye niko guhita batanga amakuru kuri Polisi ngo ize irebe ibihakorerwa”.

CIP Twizeyima yavuze ko nyuma yo kubona amakuru abapolisi bahise bajyayo basanga mu gikari cy’urugo rwe (Bujiji) afitemo uruganda harimo litiro 4,320 barazimena, we n’ibikoresho yifashishaga mu kwenga izo nzoga bashyikirizwa ibiro by’umurenge nk’uko amabwiriza abiteganya kugira ngo acibwe amande.

Abafatiwe mu kagari ka Nyabugogo bo bari abagabo bane; Hitimana Gaspard w’imyaka 32, Baranyika Mathias w’imyaka 48, Hakizimana Janvier w’imyaka 31 na shoferi Nsengimana Robert w’imyaka 54 akaba ari nawe nyiri modoka, bafashwe bari mu modoka ya Dyna RAC 102D ivuye ku Ruyenzi ipakiye Kambuca amakarito 170 izijyanye ku Kinamba.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi yagize ati: “Iyi modoka yavuye ku Ruyenzi ari nijro igeze kuri Ruriba ihasanga abapolisi barayihagarika barebye basanga harimo inzoga zitemewe babajije ibyangombwa bibemerera kuzikora barabibura bahita babahagarika”.

CIP Umutesi akomeza avuga ko bamaze gufatwa Hitimana Gaspard nyiri izo nzoga yagerageje guha umupolisi wari umufashe ruswa ingana n’ibihumbi ijana (100,000 Rwf) niko guhita amufata. Kuri ubu we na bagenzi be n’izo nzoga bafatanwe bashyikirijwe sitasiyo ya Kigali ngo bakurikiranwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruhakorera.

Aba bavugizi bombi bavuga ko kunywa, gucuruza gukora no gutunda inzoga zitemewe kimwe n’ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda. Ikindi kandi usibye no kuba bitemewe bigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa bikanahungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage.

Bavuga ko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu ngo, gufata ku ngufu no gusambanya abana, biterwa ahanini no kunywa izi nzoga zitemewe mu Rwanda, n’ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.

Abaturage bakomeza gukangurirwa gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hakumirwe ikintu cyose cyabahungabanyiriza umutekano. Abakora izi nzoga nabo basabwa kubicikaho kuko nta na rimwe batazafatwa ngo bahanwe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga