• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Kamonyi: Urwego rw’umuvunyi rwibukije ko Ruswa ari icyaha kidasaza kandi kigira ingaruka mbi

Umwanditsi
December 2, 2019

Umurungi Emeline, umukozi w’urwego rw’umuvunyi wifatanije n’Abanyakamonyi gusoza ukwezi kwahariwe kurwanya Ruswa n’akarengane kuri uyu wa 01 Ukuboza 2019, yibukije abari bateraniye ku Mugina ahanabereye umukino w’umupira w’amaguru, ko Ruswa ari mbi, ko ibyaha byayo bidasaza, ko igira ingaruka ku muntu, umuryango n’Igihugu, ko ibyiza ari ukuyirinda, ukayigendera kure unagira uruhare mukuyitangaho amakuru.

Umurungi, mu kiganiro ku kurwanya Ruswa n’akarengane yahaye abitabiriye iki gikorwa nyuma y’igice cyambere cy’umukino w’umupira w’amaguru warimo uhuza Umurenge wa Runda na Mugina, yasabye ko buri wese kurwanya ruswa abigira ibye, ko atari urugamba rw’umwe cyangwa urwego rumwe. Yibukije ko ibihano bya ruswa byazamuwe ndetse igashyirwa mu byaha bidasaza.

Yagize ati “ Ruswa ni icyorezo kandi koko irahari, ntabwo twahagarara ngo tuvuge ko idahari, ariko na none kuyirwanya birashoboka. Ntabwo ari urugamba rwatsindwa n’urwego rumwe, ntabwo ari abantu runaka bashobora kurwana urwo rugamba ngo barutsinde, bisaba ubufatanye bwa twese”. Akomeza avuga ko kuyirwanya bisaba ko buri wese yitandukanya nayo n’abayigenderamo ahubwo agatanga amakuru kandi ku gihe bityo ingamba zigafatwa igakumirwa, abo guhanwa bagahanwa.

Umurungi Emeline/umukozi w’urwego rw’umuvunyi, atanga ikiganiro mu baturage ku kurwanya Ruswa n’akarengane.

Akomeza ati“ Ibihano bya Ruswa byarakajijwe kuko ntabwo bikiri ibihano byoroshye. Icyambere ni uko Ruswa yabaye icyaha kidasaza. Mbere umuntu yatangaga Ruswa cyangwa yayakira, yakatirwa agatoroka ubucamanza cyangwa ubutabera akagenda adakoze igihano yahawe cyangwa adakurikiranyweho kuri Ruswa, nyuma y’igihe runaka kubera ubuzime( gusaza kw’icyaha), nyuma y’imyaka itanu akagaruka akaba adashobora gukurikiranwaho cya cyaha ariko ubu ng’ubu ni icyaha kidasaza kuko ni icyaha cy’ubugome. Uzagikora nyuma y’imyaka 20 nufatwa cyangwa numenyekana aho uri ukurikiranwe uko amategeko abiteganya”.

Umurungi, yakomeje yibutsa abaturage ko Ruswa idindiza iterambere, ko Igihugu irimo kitagira iterambere, nta mutekano, ko igira ingaruka ku muntu ku giti cye, ikagira ingaruka ku muryango n’Igihugu muri rusange. Yasabye buri wese kwitandukanya nayo n’uwo ariwe wese uyigenderamo.

Abaturage bari benshi bumva ubutumwa bateguriwe.

Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye abaturage ko kurwanya Ruswa bisaba ubufatanye, bisaba gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe, ko ari urugamba buri wese ahamagariwe.

Ati “ Ntabwo ushobora kugera ku iterambere rirambye hari Ruswa, hari akarengane. Hari imvugo tugira dufatanya n’inzego z’umutekano aho tugira tuti, Tugire umutekano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba. Amakuru ni ngombwa mu kugira ngo dukumire ibijyanye na Ruswa, ibijyanye n’akarengane. Icyo tubifuriza ni ugukoresha ayo mahirwe yose twahawe kugira ngo kamonyi izire Ruswa, izire akarengane. Ibyo ni bimara gucika n’imihigo tuzayesa”.

Tuyizere Thadee/ VMayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aganira n’abesamihigo ba Kamonyi ku Mugina ku ruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya Ruswa n’akarengane.

Mu gusoza uku kwezi kwahariwe kurwanya Ruswa n’akarengane mu Karere ka kamonyi, byanyujijwe mu mikino hagamijwe guha abaturage ibyishimo no kubakururira kuza kumva ubutumwa bubashishikariza gukumira no kurwanya Ruswa. Hakinwe umupira w’amaguru, imivugo n’indirimbo, kandi abarushije abandi babihembewe.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje Umurenge wa Runda na Mugina, ikipe y’Umurenge wa Runda yatsinze iya Mugina ibitego bitatu ku busa. Iyabaye iya Gatu ni ikipe y’umurenge wa gacurabwenge naho iya Kane iba iya Rukoma. Ikipe ya Runda yabaye iya mbere yahembwe Igikombe n’imyambaro yo gukinana hamwe n’ibihumbi magana abiri, iya kabiri ihembwa imyenda n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu, iya Gatatu ihembwa imyenda n’ibihumbi ijana mu gihe iya kane yahembwe ibihumbi mirongo itanu( yose ni abarwa mu mafaranga y’u Rwanda).

Gitifu Rafiki Mwizerwa ibumoso (Runda), yatsinze Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wa Mugina. 3-0

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga