• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Musanze: Babiri Bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano batawe muri yombi

Umwanditsi
December 6, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze mu murenge wa Busogo ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zihakorera bafashe abantu babiri aribo Maniriho Jean Baptiste w’imyaka 29 na Sindayigaya Frederick w’imyaka 33. Bafatiwe mu cyuho bamaze gukora amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine(4,000 ) ndetse babasangana n’amadorali 1,300 $ n’amayero 50 by’amiganano. Bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2019 biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu isanteri ya Byangabo ubwo aba bagabo bari baje kumusaba kubashakira abakiriya bakorera amafaranga.

Yagize ati:“Aba bagabo baje muri iyo santeri ya Byangabo babaza uwo muturage niba akeneye amafaranga ngo bazayamukorere ababwira ko abikeneye bahita bamubwira ko yazabashakira abandi bakiriya niko guhana umunsi bazagarukiraho. Uyu muturage akimara guhana gahunda n’aba bagabo y’igihe bazagarukira kumukorera amafaranga (amahimbano) yahise yitabaza inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Busogo ku munsi wo kuza kuyakora barahaza barahahurira”.

Akomeza avuga ko abo bagabo bahise batangira gukora ayo mafaranga bamaze gukora ibihumbi bine, inote za bibiri (2,000frw) nibwo izi nzego z’umutekano zahise zibafata, zibasatse zibasangana amadorali 1,300$ n’amayero 50 by’amiganano na bimwe mu bikoresho bifashishaga bayakora.

Aba bombi bakimara gufatwa bavuze ko bakomoka mu karere ka Rubavu, Maniriho Jean Baptiste akaba ari uwo mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gasiza mu mudugudu wa Kamuzamuzi n’aho Sindayigaya Frederick akaba akomoka mu murenge wa Rugerero, akagari ka Rugerero mu mudugudu wa Nyantomvu. Bombi bakaba bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Busogo ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Rugigana yibukije abaturage ko aya mafaranga agira ingaruka zitandukanye zaba ku uyafatanwe ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati:“Bene aya mafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, kandi ateza igihombo abayahawe ndetse n’uyafatanwe agahanwa n’amategeko”.

Yakanguriye abacuruzi ko abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano kujya bagenzura neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko zujuje ubuziranenge. Aboneraho gusaba abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego z’umutekano igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite amafaranga y’amiganano.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi(10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga