• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi : Igiceri cy’amafaranga ijana gusa cyatumye bakirigita ama miliyoni

Editor
October 3, 2015

Mugihe benshi barwana no gutangiza ibikorwa bitandukanye bibyara amafaranga bahereye kugishoro gitubutse bibwira ko aribyo byabashoboza gukora igikorwa bashaka ngo baba bibeshya kuko n’igiceri cy’ijana kibasha kubyara miliyoni nyinshi.

Mu gikorwa ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi kakoze gasura abafatanyabikorwa bako n’abandi bafite ibikorwa bitandukanye bakora bizana ifaranga cyangwa se bifashe k’ubuzima bw’abaturage kuri uyu wa 01 Ukwakira 2015 , byagaragaye ko gukira bitava kugishoro gitubutse. Kwishyira hamwe ni intwaro yambere y’ubukire nkuko koperative Icyerekezo cy’iterambere yo mu kagari ka kagina umurenge wa Runda ho mukarere ka kamonyi yabigaragaje aho abaturage bo muri aka kagari bahereye kugiceri cy’ijana none bakaba bageze kure begera ubukire.

Mukakimenyi olive umuyobozi wungirije w’iyi koperative avuga ko mu kagari kabo kagizwe n’imidugudu 5 bishyize hamwe mu matsinda arindwi bagenda bazigama igiceri cy’ijana none uyu munsi bamaze kwiyubakira inzu y’aho bazagira ububiko bw’ibyo bazaba bejeje hanyuma kandi ikagira n’igice cy’aho bazashyira ikusanyirizo ry’amata .
Uretse ibi kandi aba baturage bavuga ko bari guteganya kwiyubakira post de santé ndetse bakaba kubufatanye n’umuryango good neighbors Rwanda waragiye ubaha ubufasha muri byinshi , kuremera abatishoboye mu buryo butandukanye ndetse bakaba baranashoboye kwiyubakira ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 9 fatanije .

Ifoto intyoza.com
Marie Ange Ishimwe – Good Neighbors

Umukozi wa Good neighbors Rwanda Marie Ange Ishimwe avuga ko bakora cyane k’uburezi , Ubuzima ndetse n’iterambere ry’abaturage aho muburezi bafashije abaturage kubaka amashuri y’uburezi bw’imyaka 9,bakaba  bamaze gutanga inka zisaga 213 muri aka kagari , bakaba kandi barimo kubafasha kwiyubakira post de santé hamwe n’ibindi bikorwa byo guhindura ubuzima bwabo ngo burusheho kuba bwiza.

Kuba aba baturage barabashije kwishyira hamwe babikuye gusa kugiceri cy’amafaranga ijana y’u Rwanda ni nacyo cyatumye ubwo basangaga good neighbors batarazuyaje mu kubafasha kuko basanze ubwabo basobanutse nkuko uwungirije umuyobozi wa koperative yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Olive , avuga ko kuba bageze aho bari ubu babikesha igiceri cy’ijana batangiye bakusanya rimwe mucyumweru mugihe kitageze no kumyaka 2 ndetse no kugeza ubu , avuga ko iyo abantu bafite ubushake kandi bashaka kugana mu cyerekezo kimwe ntakibananira ko kandi ntanuwakwanga kubasanga no kubaha ubufasha mugihe abona bari mu nzira isobanutse.

Uwineza Claudine umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kamonyi aganira n’itangazamakuru yavuze ko kuribo nk’akarere bibereka ko abafatanyabikorwa bafite cyangwa buri wese wahashoye imari ye afite uruhare runini mu iterambere ry’akarere mu buryo bugaragarira buri wese.

Ifoto intyoza.com
Uwineza Claudine – Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu – Kamonyi

Claudine  kandi ahamagarira buri wese gushora imari ndetse no kwifatanya n’akarere ka Kamonyi  mu iterambere rigamije kuzamura umuturage ndetse n’igihugu muri rusange, aho yemeza ko mubikorwa byose bakora badashobora gusiga abafatanyabikorwa ndetse n’abashoramari inyuma ngo kuko bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere.

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga