• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Musanze: Umukecuru w’imyaka 88 yafatanwe udupfunyika dusaga 4,300 tw’urumogi

Umwanditsi
January 7, 2020

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu rugo rw’umukecuru witwa Mukakimenyi Donatha ufite imyaka 88 Polisi yahasanze udupfunyika tw’urumogi 4,340 we n’umuhungu we witwa Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 35 bacuruzaga mu baturage. Uyu mukecuru yafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020, afatirwa mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi mu kagari ka Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko abaturanyi b’uyu mukecuru n’umuhungu we bahaye amakuru Polisi ko muri uru rugo bacuruza urumogi, niko guhita itegura igikorwa cyo kujyayo kubafata.

Yagize ati: “Dushingiye ku makuru twahawe n’abaturage, abapolisi bagiye gufata uriya mukecuru n’umuhungu we bageze hafi y’urugo bahura na Hategekimana Jean de Dieu(umuhungu w’uriya mukecuru) ahetse igikapu abonye abapolisi agikubita hasi ariruka, barebyemo basanga harimo udupfunyika tw’urumogi 889, bakomeje mu rugo iwabo  bahasanga umubyeyi we Mukakimenyi ndetse no mu nzu basangamo utundi dupfunyika  tw’urumogi 3,451”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko uwo mukecuru yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Muhoza mu gihe hagishakishwa umuhungu we wirutse agacika.

CIP Rugigana yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Yasabye kandi abakoresha  ibiyobyabwenge kubireka kuko nk’uko bahora babikangurirwa nta nyungu zibamo uretse kubangiriza ubuzima, ndetse abibutsa ko gukoresha ibiyobyabwenge ubwabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko. Usibye n’ibyo, uwanyoye ibiyobyabwenge akora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, ubujura n’ibindi, ibi nabyo bigatuma afatwa agafungwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga