• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
25/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
25/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
25/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
25/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
25/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
25/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
25/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya

Kigali: Banze guhishira ababakaga ruswa, bahuruza Polisi irabacakira

Umwanditsi
January 9, 2020

Uwitwa Mugabo Theoneste ufite imyaka 42 usanzwe ari umunyerondo ushinzwe isuku mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yafashwe arimo kwaka umuturage ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 (10,000frw).  Ni mugihe uwitwa Musonera Jean Bosco wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera yafashwe arimo kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25(25,000frw) aho yari yijeje umuturage ko aziranye n’abapolisi azajya kumuzanira televisiyo ye yari yafashwe. Aba bose bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Mutarama 2020.

Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali avuga ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batswe ruswa, bakaba barabimenyeshaga abapolisi mbere yo gutanga ayo mafaranga.

CIP Umutesi yagize ati: “Mugabo Theoneste yafatiwe mu murenge wa Muhima nyuma yo kubwira umuturage ngo amuhe amafaranga ibihumbi icumi azamufashe guhabwa akazi ko gukora isuku mu murenge. Musonera nawe yafashwe biturutse kuri televiziyo nini (Flat screen) abapolisi bari bafatanye umukomisiyoneri arimo kuyigurisha mu buryo buteye amacyenga isa nk’inyibano. Musonera abibonye yaka ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 uwo mukomesiyoneri wari uyifatanwe amwizeza ko azajya kuyimwakira abapolisi bari batwaye iyo Televisiyo”.

CIP Umutesi avuga ko kugira ngo abo bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abasabwaga gutanga ruswa. Yaboneyeho kubashimira kuba barihutiye gutanga amakuru aho kwemera gutanga ruswa.

Ati:“Iki ni ikimenyetso cy’uko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa, abaturage nibo ubwabo bihutiye gutanga amakuru mbere y’uko batanga ruswa bari batswe na bariya bantu. Uriya wo ku Muhima yarimo gushaka akazi nk’abandi ariko yanze gutanga ruswa, uwo muri Remera nawe yari yafatiwe mu makosa ariko yemeye aduha amakuru y’umuntu wamwakaga ruswa ngo azabimukurikiranira”.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje akangurira abaturage kwitandukanya na ruswa, bakirinda kuyitanga ndetse n’ uyibasaba bakihutira kumugaragaza. Yabagaragarije ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikimakaza akarengane aho umuntu adahabwa serivisi kuko ayikwiye ahubwo akayihabwa kuko hari icyo yatanze (ruswa cyangwa indi ndonke).

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5801 Posts

Politiki

4052 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga