• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Bugesera:Barindwi bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije mu ishyamba rya Gako

Umwanditsi
January 11, 2020

Abantu barindwi bo mu karere ka Bugesera bafatiwe mu gikorwa cyo gutema ishyamba rya Leta bakaritwikamo amakara. Aba bagabo bafatiwe mu ishyamba rya Gako riherereye mu murenge wa Mareba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2020.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yavuze ko abo bafashwe ari uwitwa Sindihokubwabo Desire, Uriho Laurien, Habanabashaka Tharcisse, Nsanzabaganwa Oswald, Nizeyimana Claude, Nsanzabaganwa  Etienne na Hakizimana Fidele.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP), Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba uko ari barindwi bafashwe bamaze kwarura amakara yuzuye imifuka 11.

Yagize ati: “Abayobozi b’umurenge wa Mareba bahawe amakuru n’abaturage baturiye iryo shyamba ko hari abantu bajyamo bagatema ibiti bakabitwikamo amakara. Abayobozi nabo bahise bihutira guha amakuru Polisi, Polisi nayo ihita ikora igikorwa cyo kujya kubafata ari nabwo yahitaga ifata aba uko ari barindwi bafite aya makara bagiye kuyacuruza mu isoko rya Ruhuha riherereye muri ako karere”.

Nyamara Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gikorwa cyo gutera ibiti mu gihugu hose nk’inzira yo kurinda ibidukikije ndetse ikanakangurira buri wese kwirinda kutema amashyamba. Kubera ko iki gikorwa cyo gutera ibiti mu gihugu hose hari hagamijwe kugira ngo harwanywe isuri binafate n’ubutaka, akaba ariyo mpamvu leta inakangurira buri wese kwirinda gutema ibiti atabiherewe uburenganzira.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije, by’umwihariko ibikorwa byo gutema amashyamba. Aboneraho kandi kubasaba kujya bihutira gutanga amakuru y’abangiza ibidukikije.

Yagize ati: “Igikorwa cyo gutema amashamba utabyemerewe cyangwa nta ruhushya ubifitiye; waba utwika amakara, wubaka ndetse n’ikindi cyose waba ugiye kubikoresha birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko. Niyo mpamvu dusaba buri muntu wese kubirwanya no kubikumira atangira amakuru ku gihe y’ababikora”.

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 rivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga