• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rulindo: Baje mu nteko y’abaturage n’ibyapa bya gahunda ya “Gerayo Amahoro”, bagaragaza ko imaze  kubacengera

Umwanditsi
January 23, 2020

Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base ubwo bari mu nteko y’abaturage yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020, baratunguranye ubwo bazaga mu nteko y’abaturage bafite ibyapa bakoze ubwabo biriho ubutumwa bushishikariza bagenzi babo kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni abaturage bageraga ku bihumbi 10, bose bo mu tugari dutatu tugize umurenge wa Base aritwo Gitare, Rwamahwa na Cyohoha. Imidugudu yose igize utu tugari yari yateraniye mu kagari ka Rwamahwa mu mudugudu wa Kiruli.

Ni ikimenyetso ko abaturage nabo bamaze kumva neza ko ari abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye n’ubutumwa bwo gukangurira abaturage kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Muri iyo nteko y’abaturage yari yitabiriwe n’abaturage, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana mu butumwa yari kugeza ku baturage harimo na gahunda y’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda. Ni ubutumwa bwamworoheye kububagezaho kuko bigaragara ko nabo gahunda yamaze kubacengera bayigize iyabo.

Yagize ati: “Turashimira aba baturage b’umurenge wa Base basobanukiwe ubu bukangurambaga ndetse bakifuza no gufatanya na Polisi mu kubugeza kuri benshi. Natwe mu nteko z’abaturage tuba tugomba kubaganiriza kuri gahunda ya Gerayo Amahoro ariko iyo usanze abaturage bayumva kandi hari ibimenyetso ko yabacengeye biratunezeza kandi biranatworohera kubigisha”.

CIP Rugigana avuga ko iyi gahunda y’abaturage bo mu murenge wa Base yarenga umurenge wa Base ikagera n’ahandi mu gihugu ku buryo aho bateraniye ari benshi nko mu nteko z’abaturage bakaganira kuri gahunda y’ubukangurambaga ku kurwanya impanuka zo mu muhanda(Gerayo Amahoro).

Nshimiyimana Daniel, ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwamahwa ari naho hari hateraniye abaturage bagize utugari dutatu tugize umurenge wa Base. Avuga ko abaturage bagize imidugudu yo mu tugari twa Rwamahwa, Gitare na Cyohoha bagize igihe cyo gusobanurirwa gahunda ya Gerayo amahoro ku buryo nabo bamaze kuyigira umuco.

Yavuze ko kuva leta yantangira kuhubaka umuhanda munini wa Base-Gicumbi abaturage batangiye kwitegura kuwukoresha neza ku buryo nta kosa ryo mu muhanda bakora.

Yagize ati: “Biriya byapa ni abaturage babyikoreye mu rwego rwo kugaragaza ko bamaze kumva neza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi y’u Rwanda ihora ibagezaho. Muri uyu murenge wa Base harimo kubakwa umuhanda munini uzajya unyuramo imodoka nyinshi kandi zitandukanye, abaturage rero biriya barabikora mu rwego rwo kugira ngo hatazagira ukorera impanuka muri uwo muhanda igihe imodoka zizaba zatangiye kuwukoresha”.

Nshimiyimana Daniel yakomeje avuga ko kugeza ubu abaturage bamaze gusobanukirwa neza uko bakoresha umuhanda bagenda n’amaguru aho basobanukiwe ko bagomba kugendera mu kubuko ku ibumoso aho ibinyabiziga bibaturuka imbere babireba, bamenye ko bagomba kwitonda mbere yo kwambuka umuhanda bakabanza kureba iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kigiye gutambuka. Akomeza avuga ko abaturage bamaze kumenya ko iyo bagiye kwambuka umuhanda hari ya mirongo abanyamaguru bambukiramo bagomba kwambuka bihuta ariko batiruka kandi bakirinda icyabarangaza barimo kwambuka umuhanda.

Muri iyi nteko y’abaturage hari kandi Ndorimana Eric wari waje ahagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo. Yashimye intera abaturage bo mu murenge wa Base bamaze kugeraho mu gusobanukirwa ubukangurambaga ku mutekano wo muhanda ndetse n’uburyo bafashanya mu gukomeza kubwigishanya hagatiya yabo.

Nk’uko Polisi ihora ibikangurira abaturarwanda buri wese agize uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda agakurikiza inama agirwa n’amabwiriza ahabwa impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga zacika burundu.

Muri rusange imibare igaragaza ko kuva ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro bwatangira muri Gicurasi 2019 impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku gipimo cya 17%.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga