• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Huye: Polisi yafashe ukekwaho kwiba amafaranga arenga ibihumbi 960 i Nyaruguru

Umwanditsi
January 31, 2020

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mutarama 2020 mu masaha y’umugoroba, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yafashe umusore wari wibye amafaranga y’umucuruzi wo mu murenge wa Kibeho, akagari ka Kibeho, mu karere ka Nyaruguru.  Ni ubujura bivugwa ko bwari bukozwe n’abasore babiri, ariko ku bufatanye n’abaturage Polisi y’u Rwanda yabafashe bagifite ayo mafaranga. Ni amafaranga agera ku bihumbi 960, 230 y’amanyarwanda bari bibye umucuruzi witwa Nsanzimana Tharcisse.

Abasore bari bibye ayo mafaranga ni uwitwa Bayiringire Jonathan w’imyaka 18 na Muhayimana Benoît, w’imyaka 28, uyu akaba ngo akomoka mu karere ka Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko mbere yo kwiba ariya mafaranga babanje gucunga ku jisho umugore wa Nsanzimana (nyiri iduka) bakinjira mu nzu.

Yagize ati: “Uyu mugore wa Nsanzimana niwe warimo gucuruza, avuga ko habanje kuza umukiriya akagura ibyo yaraje guhaha yarangiza akagenda, nawe agahita yinjira mu cyumba cy’iyo nzu irimo iryo duka nyuma y’akanya gato yasohoka akabona umwe muri abo basore bafatanywe ayo mafaranga ari kurenga ku muryango asohotse”.

Uyu mugore ngo yaje kugira amakenga ajya kureba aho babika amafaranga arayabura ahita atekereza ba basore basohotse kuko ngo yari yababonye kuva kare bazenguruka hafi aho acururiza, anibuka ko yabonye umwe muri bo asohoka mu iduka niko guhita atabaza abaturage baraza.

CIP Twajamahoro avuga ko abaturage bahise bahagera bashakisha abo basore baza gufata umwe muri bo ariwe Muhayimana Benoit aho yari yihishe kuko ari nawe wari wasohotse nyuma muri iryo duka bamusatse basanga ntayo afite, bamubajije mugenzi we avuga ko yateze moto akagenda.

Abaturage bahise bajya aho abamotari bakorera bababwira umumotari utwaye uwo musore bahita bamuhamagara bamubwira ko uwo atwaye yibye, umumotari nawe atekereza uburyo yaje akamubwira ngo niyihute amugeze i Huye akamuca ibihumbi bine undi agahita ayamuha atazuyaje yumva koko byaba byo niko guhita amutwara ku cyicaro cya Polisi ikorera mu karere ka Huye aho kugira ngo amujyane aho basezeranye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko uyu mumotari akimara kumugeza kuri Polisi uyu musore bamubajije ibyayo mafaranga abanza kubihakana bamusatse barayamusangana yose uko yakabaye nta narimwe riravamo. Polisi yahise ihamagara uwari wibwe ariwe Nsanzimana Tharcisse asubizwa amafaranga ye naho ba basore bari bayibye bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Twajamahoro yashimiye uruhare rw’aba baturage, n’uwo mu motari, mu gutabara umuturage mugenzi wabo, abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira  umutekano n’uko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we batangira amakuru ku gihe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga