• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Kamonyi: Ba DASSO bane basezerewe

Umwanditsi
February 1, 2020

Abakozi bane babarizwaga mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ruzwi ku izina rya DASSO, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020 bahamagajwe ku biro by’Akarere ka Kamonyi babwirwa inkuru y’incamugongo yuko amasezerano yabo y’akazi (Contract) arangiye, bityo bakaba batakibarizwa muri uru rwego, barasezererwa barataha.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni avuga ko ba DASSO bane bakoreraga mu mirenge ine barimo umwe wari umuhuzabikorwa ( Coordinator) ku rwego rw’Umurenge wa Kayenzi batakibarizwa mu rwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano nyuma y’aho akarere kanze kubongerera amasezerano y’akazi( contract).

Aba DASSO bangiwe kongererwa amasezerano y’akazi ni; Rwakibibi Jean de Dieu wakoreraga mu Murenge wa Kayenzi aho yari umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Umurenge, hari Rukundo Janvier wakoreraga mu Murenge wa Rukoma, hakaba Byemero Jean Bosco wakoreraga mu murenge wa Mugina hamwe na Niyomugaba Chrispe wakoreraga mu murenge wa Karama i Nyamirembe.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko aya makuru yo kuba aba bakozi batakibarizwa mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ari impamo, ko kandi impamvu nyamukuru yo kwanga kubongerera amasezerano y’akazi ituruka ku myitwarire mibi yabaranze.

Meya Kayitesi, abajijwe n’umunyamakuru niba koko iyi nkuru ari impamo, yagize ati” Nibyo hari 4 batongerewe contract(amasezerano y’akazi), byatewe n’amakosa yabagaragayeho mu kazi kandi bagiye bagirwaho inama kenshi ntibayakosore”.

Bamwe mu bakozi mu Karere ndetse na bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko ibibaye kuri aba ba DASSO batashye nubwo bihuje n’uko amasezerano yabo y’akazi yari arangiye nti bahabwe amahirwe yo kongererwa andi, ngo birakwiye ko ijisho ryarebye amakosa yabo n’imyitwarire idahwitse yabaranze mu kazi ryanakanura mu bandi bakozi kuko naho ishyamba atari ryeru.

Hari amakuru intyoza.com igitohoza neza aho hari bamwe mu bakozi mu karere bagirana amatiku, amakimbirane n’inzangano bigatuma imirimo bahamagariwe idakorwa uko bikwiye, hakaba hari na bamwe akaboko kabo gakora mu kibo kagaheza abandi bigakurura amashyari, hakaba kandi ikoreshwa nabi ry’ibigenerwa rubanda kimwe na za ruswa, itonesha n’ibimenyane mu mirimo n’ibindi.

Photo/internet

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga