• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyamagabe: Umwarimukazi basanze amanitse mu mugozi yapfuye

Umwanditsi
February 18, 2020

Irikujije Christine w’imyaka 26 y’amavuko wari umwarimukazi mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito(G.S St Kizito) i Nyamagabe, mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 ahagana ku I saa mbiri yasanzwe mu rugo iwe amanitse mu mugozi yapfuye. Yasize ubutumwa, asaba umugabo kuzamurerera ikibondo.

Ibi, byabereye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe mu rugo kwa Nyakwigendera Irikujije Christine n’umugabo we witwa Rukundo Bernard w’imyaka 39 y’amavuko, usanzwe ukora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto ( umumotari).

Intandaro y’ibi byose nk’uko bigaragara mu rwandiko rwasanzwe aho umurambo wa Nyakwigendera wari uri, ngo ni ukutabasha kwihanganira kwakira ikibazo yahuye nacyo cy’abatekamutwe batamenyekanye baraye bamutuburiye akayabo k’amafaranga ataramenyekana umubare.

Iby’uru rupfu, byemejwe kandi n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, aho ku murongo wa Terefone yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko ndetse basanze urwandiko aho mucyumba yimanikiyemo.

Ati“ Nibyo koko muri Nyamagabe, Umudamu witwa Irikujije Christine w’imyaka 26 wari umwarimu mu kigo cya G.S St Kizito, yiyahuye. Yiyahuye yimanitse mucyumba iwe akoresheje igitenge, hanyuma yitaba Inama. Yikuye mu buzima”.

CIP Twajamahoro, agira kandi ati“ Igikekwa ni uko ngo ejo hashobora kuba hari abantu bamutuburiye amafaranga, ngira ngo yananiwe kwiyakira afata kiriya cyemezo kigayitse”. Akomeza avuga ko umubare w’amafaranga bamutuburiye utaramenyekana. Ibi kandi ngo uyu Nyakwigendera yabikoze ahengereye mu rugo nta muntu urimo, arimanika.

Uru nirwo rwandiko bivugwa ko rwasanzwe aho umurambo wa Nyakwigendera wari uri:

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro asaba Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange kuzirikana inama bahora bagirwa na Polisi zo kuba maso bakirinda abatubuzi babashuka, bababwira ko bashaka kubakiza byihuse. Abasaba kugira amakenga. Asaba by’umwihariko buri wese kugira uruhare n’ubufatanye mu gutanga amakuru yatuma abanyabyaha bafatwa bagashyikirizwa amategeko.

Ifoto twakoreshe, ni ifoto shusho twakuye kuri internet

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga