• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
28/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes

Nyaruguru: Abanyerondo babiri bafashwe bakekwaho kwakira ruswa y’umunyamahanga

Umwanditsi
February 19, 2020

Polisi y’u Rwanda ikorera muri sitasiyo ya Busanze ari naho umurenge wa Ruheru uherereye mu karere ka Nyarugu yafashe uwitwa Musengimana Onesphore w’imyaka 32 na Hakizimana Frederic ufite imyaka 21. Aba bombi bafashwe bamaze kwaka ruswa umuturage wo mu gihugu cy’Uburundi, ni ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 (30,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko aba banyerondo mu ijoro rya tariki 15 rishyira tariki 16 Gashyantare 2020 ubwo bari mu kazi k’umutekano babonye umuturage w’i Burundi yambutsa inka Ebyiri azinjiza ku butaka bw’u Rwanda bamwaka amafaranga kugira ngo akomeze azinjize.

Yagize ati: “Baramuhagaritse bamwaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30, ariko kubera ko bari bane Hakizimana na Musengimana nibo bamubonye mbere ariko bamenya ko bagenzi babo bari bubimenye. Babonye ko batagabana ayo mafaranga bose  bategeka uwo murundi gusubiza inka aho azivanye mu Burundi bamubwira ko zitemerewe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko bagumana amafaranga yari amaze kubaha”.

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko umurundi yasubije inyuma inka ariko mu gitondo aza kugaruka gutanga amakuru, nibwo Polisi yafataga bariya basore babiri. Bemeye ko bayamwatse koko ndetse bari bakiyafite yose uko yakabaye, bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Busanze kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Uyu murundi yari azanye izo nka kuzicumbikisha kwa muramuwe uba mu karere ka Nyaruguru nyuma akazajya kuzigurisha mu isoko ry’ahitwa k’uwinteko. Uyu ariko nawe akurikiranyweho kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko akanatanga ruswa.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

CIP Twajamahoro avugako Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kwegera abaturage ndetse n’abakora amarondo bakaganirizwa ku ruhare rwabo ku mutekano w’igihugu, Bakirinda indonke izo ari zo zose bahabwa n’abantu batazi kuko bashobora kuba ari abagizi ba nabi.

Ati: “Bariya banyerondo ndetse n’abaturage tumaze iminsi tubaganiriza ku kamaro k’umutekano, tukabasaba kwirinda kugira icyo bakira cyose kigamije gutanga icyuho ku banyabyaha. Tubasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari ikintu babonye gishobora guhungabanya umutekano”.

Umurenge wa Ruheru wafatiwemo uyu murundi ni umwe mu mirenge iri ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cy’Uburundi, hakaba hakunze kwambukira abantu batandukanye baza mu Rwanda ndetse bamwe batabifitiye ibyangombwa. Abaturage basabwa kujya bagirira amakenga abantu babonye, uwo batazi neza bakihutira gutanga amakuru ku bayobozi ndetse no ku nzego z’umutekano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5804 Posts

Politiki

4055 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga