Nyanza: Umusore ukekwaho kubana n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure yatawe muri yombi

Mu mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, kuri uyu  10 Werurwe 2020 umusore yatawe muri yombi akekwaho kubana n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, nk’umugabo n’umugore.

Umusore watawe muri yombi, yitwa Mazimpaka Patrick w’imyaka 31 y’amavuko. Arakekwaho icyaha cyo kubana n’umwana w’umukobwa nk’umugabo n’umugore. Bamwe mu baturanyi babwiye umumyamakuru ko inzego z’umutekano zaje kumufata zimusanze aho yakodeshaga.

Umwe muri bo yagize ati” Ku mugoroba Dasso zaraje zibasanga bombi bari mu nzu, barinjira umugabo asohoka ataruhanyije bamushyira kuri moto hagati ya Dasso, basaba umugore we (uwo bivugwa ko atarageza imyaka y’ubukure) kubakurikira kuri polisi”.

Aya makuru yifatwa ry’uyu musore, yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza.

Yagize ati” Nibyo Mazimpaka yarafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Busasamana, arakekwaho icyaha cyo kubana n’umwana nk’umugabo n’umugore”.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yirinze gutangariza umunyamakuru imyaka y’uyu mwana w’umukobwa uvugwa ko yabanaga n’uyu musore atarageza ku myaka y’ubukure, avuga ko bikiri mu iperereza.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com avuga ko aba bantu bamaranye igihe bacuruza akabari, aho babanje kuba mu karere ka Huye nyuma uyu musore akaza kuhava, akimukira iwabo i Nyanza kuko aho yabaga (Huye) bashakaga kumufunga kubera n’ubundi uyu mwana.

Aho aba bombi bivugwa ko baba.

Uyu bivugwa ko atujuje imyaka y’ubukure, yakuwe mu ishuri ry’isumbuye rya Nyanza  ageze mu mwaka wa kabiri. Bivugwa kandi ko uyu mwana atumvikanaga na nyina wa Mazimpaka (Nyirabukwe), kuko mu ijoro ribanziriza itabwa muri yombi rya Mazimpaka, yabasanze aho bacumbitse akibasira uyu bivugwa ko ataruzuza imyaka 18 y’ubukure, akamutuka avuga ko azabafungisha. Muri iryo joro abatuka ngo abaturage barahuruye, n’irondo ry’umwuga baza kubakiza, kandi nyina yabatukaga avuga ko yabahishiriye igihe kinini noneho agomba kubafungisha.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →