• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Kirehe: Abayobozi b’ishuri basabye amafaranga ababyeyi mu gucyura abana iwabo

Umwanditsi
March 15, 2020

Icyorezo cya Corona Virus-Covid-19 cyagaragaye mu Rwanda cyatumye Leta ifata ingamba zikarishye zirimo ko abanyeshuri basubizwa mu miryango kugeza ibyumweru bibiri bishize aho kuguma ku ishuri. Kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, mu kigo cy’ishuri cya Lycee de Rusumo ubuyobozi bwasabye amafaranga bamwe mu babyeyi buyita ayo gucyura abana kandi binyuranije n’amabwirizwa yatanzwe na Leta ku gucyura abanyeshuri.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko ubuyobozi mu ishuri rya Lycee de Rusumo bwahamagaye bamwe mu babyeyi b’abana bubaka amafaranga, bubabwira ko ari ayo gucyura abana kuko basabwe kubohereza mu miryango bakomokamo kubera Corona Virus, ko bityo baboherereza amafaranga y’urugendo.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na intyoza.com bavuga ko basabwe amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frws) ndetse bakayatanga kuri MoMo(mobile money), mu gihe amabwiriza ya Leta ku gutwara abanyeshuri bajya mu miryango avuga ko nta kiguzi gisabwa ababyeyi cyangwa abana, ko Leta ariyo izishyura.

Mu kiganiro intyoza.com yagiranye n’umwe mubayobozi b’iki kigo, yemeye ko basabye ababyeyi amafaranga, ariko ko ngo byari mu buryo bwo kuyifashisha ngo bayahe abana, bityo ni baba bari mu nzira bataha babe bagira icyo bahaha.

Umwe mu babyeyi, yabwiye umunyamakuru ko iyi mpamvu itangwa n’ubuyobozi bw’Ikigo itumvikana, ko ahubwo ari uko ubuyobozi bwatunguwe bugahamagarwa n’itangazamakuru abana batarataha, bakumva ko byamenyekanye bakabona icyo babeshya kuko abana bari batarataha. Avuga ko ahubwo bashakaga gusahurira muri iki kibazo cy’icyorezo cya Corona Virus.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kirehe yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko aya makuru bigitangira ntayo bari bazi. Nyuma yo kubikurikirana, yavuze ko umuyobozi w’Ikigo yabimwemereye, ariko agatanga impamvu ko byari mu buryo bwo gufasha abana. Gusa avuga ko ubundi ibyakozwe bitari byo ngo kuko bakabaye mbere yo kubikora niba koko hari ikibazo bakabaye babibwiye ubuyobozi hakarebwa icyakorwa aho kunyuranya n’amabwiriza Leta yari yatanze.

Amabwiriza yatanzwe ku gucyura abana bava ku mashuri basubira mu miryango iwabo kubera impamvu yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Corona Virus, ni uko ibijyanye n’urugendo kuva mu bigo abana bigaho kugera iwabo bibazwa Leta.

Ifoto shusho twakoresheje / Kigali today

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga