• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Corona Virus: OMS iravuga ko Afurika ikwiye kwitegura ibihe bibi cyane biri imbere

Umwanditsi
March 19, 2020

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) kuri uyu wa 19 Werurwe 2020, ryaburiye ibihugu bya Afurika kwitegura ibihe bibi cyane biri imbere kubera icyorezo cya Corona Virus gishobora gusanga nta bushobozi buhangije bwo kukirwanya.

Umugabane wa Afurika niwo wonyine kugeza ubu ugereranije n’ibindi bice by’Isi utarashegeshwa na coronavirus. Impuguke mu by’ubuvuzi zaburiye ibihugu byo kuri uyu mugabane ko inzego zayo z’ubuzima n’ubusanzwe, zisanzwe zifite imikorere icumbagira zishobora kwisanga zarengewe byihuse no kutagira ubushobozi mu kurwanya iki cyorezo.

Umubare w’Abantu bamaze guhitanwa na Corona Virus muri Afurika, nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibivuga, ni 16 bamaze gupfa; aho batandatu bari mu Misiri, batandatu muri Algeria, babiri muri Maroc, umwe muri Sudan n’umwe muri Burkina Faso.

Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, ngo ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Tedros Adhanom Ghebreyesus, umukuru wa OMS, yavuze agira ati: “Afurika ikwiye gukanguka…mu bindi bihugu, twabonye mu by’ukuri ukuntu iyi virusi ifata umuvuduko mwinshi nyuma y’igihe runaka iyo hari ikiyitije imbaraga”.

Ejo ku wa gatatu Tariki ya 18 Werurwe 2020, igihugu cya Burukina Faso cyatangaje umuntu wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wishwe na coronavirus. Ni umugore w’imyaka 62 wari usanzwe anarwaye indwara y’igisukari (diabète).

Abategetsi bavuga ko uwo murwayi yishe ari Rose Marie Compaoré, wari visi-perezida w’inteko ishingamategeko muri icyo gihugu.

Muri Afurika y’Epfo, naho ejo ku wa gatatu abantu bayanduye bariyongereye bikomeye bagera ku 116, benshi muri bo bakaba ari abantu bari baragiye i Burayi. Uwo mubare urimo abarwayi 14 bavuye ku kuyanduzanya hagati mu gihugu.

Muri aka karere, kugeza kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2020, mu Rwanda hari abantu 11 basanzemo iyi ndwara, Tanzania ni batanu, Kenya barindwi, DR Congo 14 naho mu Burundi na Uganda iyi ndwara nta muntu biratangazwa ko ayirwaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga