• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Corona Virus inkuye ku izima, inshyiguye muri Kapitali byarananiye benshi-Umuzunguzayi

Umwanditsi
March 23, 2020

Umuzunguzayi mu mujyi wa Kigali ubumazemo imyaka isaga 15, yavuze ko ibyari byarananiye inzego zinyuranye zirimo n’iz’umutekano byo kubakura mu murwa wa Kigali byakozwe na Corona Virus. Avuga ko yafunzwe inshuro atabara ariko bikarangira asubiye mu muhanda none ngo Corona Virus imukuye ku izima.

Uyu Muzunguzayi waganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com kuri uyu wa 22 Werurwe 2020, ahamya ko mu gihe amaze mu buzunguzayi yagiye afatwa kenshi hagamijwe ku mukura muri uyu mwuga ariko bikarangira agarutse.

Ati” Nagiye mfatwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano bashaka kunyirukana mu mujyi ngo ndeke ubuzunguzayi kimwe na bagenzi banjye ariko abenshi byaratunaniye kubivamo. Twarafatwaga, hamwe tukigura bakaturekura, twagezwaga I Gikondo n’ahandi badushyiraga muri Kigali igihe cyashira tukagaruka mu buzunguzayi, ariko iki gihanya ngo ni Corona kidukozeho”.

Akomeza ati “ Nicuruzrizaga inkweto, imyenda ariko mvuye ku Izima. Umujyi numvaga ntazawusiga none icyorezo kirangije byose, sinzi ngo nyuma y’aho bizagenda bite kuko ushobora no kugaruka ukabura aho uhera. Urugamba rwananiye inzego rutsinzwe n’icyorezo!”.

Uyu Muzunguzayi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ubu yageze iwabo, gusa ngo ni isoni n’ikimwaro kuko mu myaka amaze I kigali yageze iwabo gake gashoboka. Avuga ko benshi bari bazi ko abayeho neza I kigali none akaba atashye amaboko masa, asanga abo yasize baramenyereye ubuzima bw’iwabo.

Indwara y’icyorezo cya Corona Virus, yagaragaye mu muntu wa mbere mu Rwanda Tariki 14 Werurwe 2020. Kugeza kuri uyu wa 22 Werurwe 2020 nyuma gusa y’iminsi icyenda abantu bamaze kuyisangana ni 19, aho barimo kwitabwaho. Leta yashyizeho ingamba zikarishye zisaba abantu kuyirinda.

Muri izo ngamba, harimo imwe yoroheje isaba abantu kugira isuku bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Hari kandi izindi ngamba zikakaye zirimo gusaba buri muntu kuguma mu rugo. Hakaba kuba ubu, nta Ngendo zemewe hagati y’Akarere n’akandi, kuba imipaka ifunze, amasoko n’ahandi hahurira abantu benshi harabujijwe, Abamotari babujijwe gutwara abantu, utubari turafunze n’izindi ngamba zigamije gukumira no kurwanya iki cyorezo kimaze guhitana abatari bake hirya no hino ku Isi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga