• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyanza: Mudugudu arashinjwa gushyira kurutonde abishoboye bazahabwa imfashanyo yihereyeho

Umwanditsi
March 31, 2020

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gihisi A, mu Kagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza barashinja Umukuru w’Umudugudu gushyira abishoboye kurutonde yihereyeho rw’abantu Leta igomba guha imfashanyo irimo ibiribwa muri ibi bihe by’icyorezo cya Corona Virus, aho buri wese asabwa kuguma murugo mu rwego rwo kuyirinda.

Nta Cyumweru kirashira Leta y’u Rwanda itangiye gutanga ubufasha bwiganjemo ibiribwa ku bantu bagizweho ingaruka muri iyi minsi y’icyorezo cya Corona Virus aho by’umwihariko abakene n’abandi babagaho ari uko bakoze, ubu bikaba bidashoboka kubera iki cyorezo bari gufashwa na Leta kubaho.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko mu karere ka Nyanza ubu bufasha butaratangira gutangwa, ariko hatangiye gukorwa urutonde rw’abantu bazafashwa. Mu gihe urutonde rurimo rukorwa, hari bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gihisi A mu murenge wa Busasamana muri aka karere bashinja ubuyobozi gushyira kurutonde abishoboye bahereye kuri Mudugudu.

Umwe muri aba baturage yagize ati” Natunguwe no kubona bandika abantu bishoboye njye warwaye n’umwana twembi bakadusiga kandi nta bushobozi. Urugero nk’umuntu ushinzwe gutanga amakuru mu mudugudu afite inzu eshatu akodesha kandi yanditswe mubahabwa imfashanyo”.

Mugenzi we Witwa Ntambara Jean Paul, ubusanzwe yakoraga akazi k’ubuyedi ariko kahagaze kandi ariho ngo yakuraga amaramuko. Avuga ko atanditswe mu bagomba gufashwa. Ati”Twe turya tuvuye gukora ubuyedi hari ibyasohotse byo gutanga icyo kurya ariko abanditswe bazabihabwa ni abishoboye”.

Muri rusange, abaturage bashyira ikosa kubakoze urutonde rw’abagomba guhabwa imfashanyo barimo na Mudugudu ubwe kimwe na Mutekano n’abandi bafatanije. Basaba inzego z’ubuyobozi kwinjira muri iki kibazo by’umwihariko uko harimo gukorwa urutonde.

Umukuru w’Umudugudu wa Gihisi A, Madelene ntabwo ahakana ko ari kuri uri rutonde ariko kandi avuga ko nubwo nawe ibyo yakoraga hamwe n’umugabo we byahagaze, ngo ntabwo azi uburyo yarushyizweho kuko bamwanditse ari kuri terefone.

Ati”Twateranye turi umudugudu, SEDO buri mudugudu awuha urupapuro ruriho imyanya 20, atubwira ko inkunga ari nkeya bityo turi burebe abantu bababaye kurusha abandi; aribo uwakoraga bikaba byarahagaze bitewe n’iki cyorezo. Natwe twabikoze nta marangamutima yakoreshejwe, nanjye nibonye ku rutonde mu gihe narimpuze ndi kuri telefone nsanga abandi bashyizeho kuko umugabo yacuruzaga amashuka none yarahagaze nanjye wadodaga nkaba ntakibikora ubu ntacyo kudutunga dufite”.

Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko gufasha nta mubare runaka bazagenderaho, ko biterwa ni uko Umudugudu uteye. Avuga ko mu bice by’umujyi ariho akenshi usanga abafashwa benshi kuko ariho higanje abantu bakoraga imirimo myinshi isa n’iyahagaze, mu gihe nko mu bice byitwa iby’icyaro usanga abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi kandi bukaba butaragaze. Ntabwo yemera ko hari abishyize kurutonde, gusa asaba ko habaye hari uwumva yararenganye yakwegera ubuyobozi.

Ku kuba hari abishyira ku rutonde, agira ati” Kuvuga ko umuntu yishyizeho undi ntiyamushyiraho ntabwo byaba aribyo kuko n’itsinda ribikora ntabwo ryakwiheraho ngo babanze biyandike. Iki gikorwa cyanakurikiranwaga n’abandi bantu baturutse ku murenge no ku karere, hari umuntu warenganye ntashyirwe ku rutonde kandi yarakwiye kurujyaho yagana ubuyobozi bw’Akagali bukavugana n’ubuyobozi bw’Umudugudu bigasuzumwa bakaba bamwongeraho kandi ibyo mu Gihisi A ngiye kubikurikirana”.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga