• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Abashinwa babujijwe kongera kurya inyama z’imbwa n’injangwe

Umwanditsi
April 2, 2020

Umujyi wa Shenzhen, wabaye uwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa utanze itegeko ry’uko ubucuruzi ndetse no kurya inyama z’imbwa n’injangwe bihagarikwa. Ibi, bije nyuma y’aho icyorezo cya CoronaVirus bivuzweko cyakomotse ku nyama z’inyamaswa.

Kuvuga ko CoronaVirus yakomotse ku nyama z’inyamaswa, byatumye abategetsi bo mu Bushinwa bahagarika kurya no kugurisha bene izi nyama z’imboneka rimwe nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga. Iri tegeko rizatangira kubahirizwa guhera Tariki ya 01 Gicurasi 2020.

Ikigo Humane Society International (HSI) kivuga ko imbwa zigera kuri Miliyoni 30 zicwaga buri mwaka muri aziya kugira ngo bazirye. Bivuze ko byubahirijwe hari imbwa nyinshi zaba zisimbutse urupfu n’amenyo y’abaziryaga mu gice cy’uyu mugabane.

Nubwo iri tegeko ryatanzwe, ntabwo bivuze ko abashinwa bose barya inyama z’imbwa, kuko hari n’abatazikozwa. Ubutegetsi bw’Umujyi wa Shenzhen bwavuze ko Imbwa n’injangwe byacuditse n’abantu kurusha izindi nyamaswa, kandi ko hari n’ahandi bibujijwe kurya izi nyamaswa nko muri Hong Kong na Taiwan.

Iki ni icyemezo kishimiwe na HIS, iharanira uburenganzira bw’Inyamaswa, aho Dr Peter Li wo muri iki kigo yagize ati “ Iyi ni intambwe nziza ishobora guhagarika ubucuruzi bubi butuma mu Bushinwa hicwa imbwa zigera kuri miliyoni 10 n’injangwe miliyoni 4 buri mwaka”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga