• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
21/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
21/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
21/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
21/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
21/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
21/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
21/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Nyanza: Abaturage bagiye ku biro by’akarere gusaba ubufasha bataha amara masa

Umwanditsi
April 15, 2020

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyanza, kugicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2020 bagiye ku biro by’akarere gushaka ubufasha bw’ibyo kurya kuko bavuga ko barembejwe n’inzara ariko bataha ntabwo babonye.

Umunyamakuru wa intyoza.com ubwo yageraga ku biro by’aka karere ka Nyanza ubwo aba baturage bari bategereje ko hari umuyobozi wabumva ndetse agakemura ikibazo cy’inzara bavuga ko ibarembeje, batashye amara masa.

Umwe muri aba baturage yagize ati” Ndi ku karere, naje gufunguza kubera inzara. Twajyaga tumesera abantu none byarahagaze ntawukidukoresha”.

Mugenzi we nawe yagize ati” Mwatubwiye kuguma mungo mudusaba kutagira aho twerekera twemeye kwicara hasi inzara iratwica”.

Undi nawe yagize ati”Twaryaga ari uko tugiye gushakisha kubera ibiraka none byarahagaze inzara igiye kutwicana n’abana”.

Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije aba baturage uwabahamagaye bakaza ku biro  by’Akarere bamusubiza ko bari barumvise ko hari abafashijwe baza bashaka kureba ko nabo babarengera.

Nyuma y’umwanya muto aba baturage bari kubiro by’Akarere, inzego z’ubuyobozi zahise zihagera, aho BIZIMANA Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yaganiriye nabo akabasaba gusubira iwabo, ababwira ko ku karere nta biryo bihari.

Aganira n’Umunyamakuru, uyu muyobozi yavuze ko aba baturage ikibazo cyabo nawe yacyumvise, ko ngo bari baje gufunguza. Avuga ko yahageze bakamubwira ko baje gufunguza kuko bashonje bo n’imiryango yabo ariko akabasaba guzubira iwabo bakegera abayobozi b’Imidugudu batuyemo bagashaka uko bahabafashiriza kuko ku biro by’Akarere nta biryo bihari.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Nyanza avuga ko ubuyobozi bw’akarere  bwatanze ubufasha ku bantu 3703 baturutse mu miryango 1226. Mubyo batanze, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu mirenge itandukanye igize aka karere ariyo Nyagisozi, Rwabicuma, Busoro, Cyabakamyi na Busasamana.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga