• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Leta y’u Rwanda yasabye ko buri muturarwanda yambara Agapfukamunwa aho ari hose

Umwanditsi
April 18, 2020

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, kuri uyu wa 18 Mata 2020 yasabye buri muturarwanda wese ko agomba kwambara agapfukamunwa, yaba ari mu rugo no hanze yarwo. Ibi, biri mu rwego kwirinda kwanduzanya CoronaVirus. Ni icyemezo kije kiyongera ku bisanzwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19.

Dr Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima ubwo yari mu kiganiro kuri Radio y’Igihugu kuri iki cyumweru mu masaha y’umugoroba, yavuze ko guhera kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020, inganda zatangiye kudukora kuburyo mu mpere za kiriya cyumweru buri wese azabasha ku kabona ku isoko kandi ku giciro cyiza.

Yagize ati “ Ni icyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose, urabona ko nanjye naje nkambaye muri studio. Ni ukuvuga ko twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse”.

Akomeza ati “ Leta n’abafatanyabikorwa bayo na ba Rwiyemezamirimo, tugiye gukorwa mu buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Guhera kuwa mbere, inganda zatangiye kudukora ku buryo mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa ( umuntu atwita udupfukamunwa ariko burya tugomba gupfuka n’amazuru). Tuzaba duhari ku isoko ku buryo uzadushaka wese yatugura akakambara”.

Dr Ngamije, avuga ko utu dupfukamunwa turimo gukorwa, umuntu ashobora kutumesa inshuro eshanu akakambara ari kazima. Ibi bisobanuye ko buri wese azaba afite ako kwambara.

Avuga ko, umumaro w’agapfukamunwa ari uko ukambaye atanduza mugenzi we umuri imbere. Amahirwe yo kwanduzanya aba yagabanutse kuko iyo uvuga ntabwo amacandwe yawe ashobora kugwa kuri mugenzi wawe ngo yikoreho abe yakwandura.

Kwambara agapfukamunwa, ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma hakumirwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, nk’uko Dr Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima yabitangaje. Ibi kandi ngo bishobora kuzagira uruhare mu ngamba zizafatwa mu minsi iri imbere ku bijyanye n’uko iki cyorezo cyakwirindwa muri rusange mu baturage.

Mu Rwanda kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, abantu 144 nibo babarurwa ko banduye CoronaVirus. Muri aba harimo 69 bamaze gukira basubira mu miryango yabo, mu gihe abagikurikiranwa n’abaganga ari 75.

Ibimenyetso by’ingenzi ku muntu wanduye CoronaVirus ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’Umuriro. Ugaragaje wese ibi bimenyetso cyangwa se ukagira uwo ubibonaho, cyangwa ubyumvana, ihutire guhamagara nomero itishyurwa ariyo 114.

Photo/youtube Isi dutuye

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga