• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Kamonyi: Baravoma ibirohwa nyamara Miliyoni zisaga 20 zari zagenewe kubaha amazi meza

Umwanditsi
April 23, 2016

Miliyoni zisaga 20 zasohotse muri VUP zigomba guha abaturage amazi ariko imyaka ishize ari ibiri bavoma ibirohwa kandi amafaranga yaratanzwe.

Ubwo basurwaga n’ubuyobozi bw’akarere buherutse gutorwa, abaturage bo mu kagari ka Kabuga umurenge wa Ngamba, nti batinye kugaragariza ubuyobozi ko bahemukiwe bakabeshywa amazi kandi harasohotse amamiliyoni muri VUP yagombaga kubaha amazi meza.

Taliki ya 21 Mata 2016, Umuyobozi w’akarere n’itsinda bari kumwe bageze mu kagari ka Kabuga, ubwo bahaga umwanya abaturage ngo baganire n’ubuyobozi, abaturage bahise bagaragaza ikibazo kibakomereye cyo kutagira amazi meza.

Rimwe mu mavomo yubatswe na PDK, ayoborwamo amazi rimwe na rimwe nabwo ari uko ngo abayobozi bahageze.
Rimwe mu mavomo ayoborwamo amazi rimwe na rimwe nabwo ari uko ngo abayobozi bahageze.

Umwe mu baturage b’umudugudu wa Fukwe utifuje kuvuga amazina ye, avuga ko abayobozi bafashe amazi bakayacisha mu mpombo z’ikigo cy’iterambere rya Kabuga( PDK ) gihari, avuga ko batazi amasezerano bagiranye nacyo, gusa ngo baheruka amazi umunsi bayataha ko ndetse umuyobozi acyatsa imodoka amazi bahise bayabura.

Agira ati:”Dufite ikibazo cy’amazi gikomeye cyane, dukeneye gukorerwa ubuvugizi natwe tukabona amazi meza, ayo tuvoma ni inzoka gusa, usanga anuka yemwe biranatuyobera tukajya kuvoma ibiziba bya nyabarongo mbese ni ikibazo”.

Abaturage bavuga ko hari n’ubwo Babura uko bateka kuko baba babuze amazi yo gukoresha bakicwa n’inzara, bavuga ko bavoma ibirohwa kandi bivugwa ngo bahawe amazi meza.

Benshi mu batuye aka kagari ka Kabuga, bavoma umugezi wa Nyamagana, nabwo kandi bavuga ko kubona amazi bita ko ari meza bacukura utwobo impande y’umugezi w’ibiziba utwiretsemo twiza bakagenda bavoma kugera babonye ayo bakeneye yo gukoresha.

Abaturage bacukura utwobo kugira ngo bareke mo amazi nibura bo bavuga ko aruta ibiziba.
Abaturage bacukura utwobo kugira ngo barekemo amazi nibura bo bavuga ko aruta ibiziba.

Umuturage w’umudugudu wa Nyamugari akagari ka Kabuga we agira ati:” ikibazo cy’amazi, nta mazi dufite, ni ibiziba gusa, ni utuntu tw’udusoko ducukura, tukagenda tukadaha twaba twatubuze ubwo tukemera tugatuza nta kundi nyine”.

Ubwo abaturage baganiraga n’umuyobozi w’akarere, ikibazo cy’amazi bagitinzeho mu bibabangamiye ndetse banabaza umuyobozi w’akarere Miliyoni zisaga 20 zagombaga kubaha amazi aho zagiye, mu kubasubiza yababwiye ko ikibazo atari akizi, gusa umuyobozi w’akarere yijeje abaturage ko agiye kubikurikirana hamwe n’ibindi.

Nubwo umuyobozi w’akarere ka kamonyi Aimable Udahemuka yijeje abaturage ubuvugizi ndetse no gushaka uko ikibazo cy’amazi cyakemuka, yavuze ko hari abari gukurikiranwa mubakoresheje nabi amafaranga ya VUP.

Gusa mubo ikinyamakuru intyoza.com kizi bagejejwe imbere y’ubutabera ndetse bamwe bakabihanirwa muri aka karere by’umwihariko umurenge wa Ngamba, ntawahaniwe cyangwa ngo hagaragazwe iby’aya mafaranga Miliyoni zisaga 20 zagombaga guha abaturage amazi meza aho zagiye nuko zakoreshejwe.

Aha ni naho abaturage bahera bavuga ko bahangayitse no kuvoma amazi y’ibirohwa ndetse bakaba batanatinya kuvuga ko abayobozi bashobora kuba barishyiriye mu mifuka bakibagirwa ko abaturage bakeneye amazi meza.

Ubwo abayobozi bageraga muri aka kagari ka kabuga, abaturage bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com bavuga ko batunguwe no kubona amazi, bavuga ko niba ari ukuyabaha ari uko abayobozi baje ngo bifuza kujya bababona buri munsi bityo amazi agahora abageraho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga