• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ibitekerezo bya Perezida Trump ku kuvura CoronaVirus byamaganwe na benshi barimo n’abaganga

Umwanditsi
April 24, 2020

Donald Trump, Perezida wa Leta zunze ubumwe za America yanenzwe bikomeye n’abakora mu by’ubuvuzi nyuma y’aho kuri uyu wa 23 Mata 2020 atanze igitekerezo cyatangaje benshi, avuga ngo hakorwe ubushakashatsi niba CoronaVirus itavurwa hifashishijwe gutera mu mubiri w’umuntu umuti wica Virus na Mikorobe.

Perezida Trump, avuga ku bushakashatsi bukwiye gukorwa ku kuba CoronaVirus yavurwa hifashishijwe gutera mu mubiri w’umuntu umuti wakwica Virus na Mikorobe, yanabaye nk’ujya inama ko umubiri w’umuntu uyirwaye washyirwa ku mirasire ikarishye, ibi bizwi nka “ Ultraviolet radiation”, igitekerezo umuganga wo muri white house yahise avuga ko ntaho aracyumva.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, mu ijoro ryakeye kuri White House, umwe mu bakozi yatagaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa leta ko biboneka ko coronavirus icibwa intege ishyizwe ku mirasire y’izuba cyangwa ubushyuhe.

Yavuze ko umuti wica virus na microbes uzwi nka ‘bleach’ wica iyi virus mu macandwe cyangwa andi matembabuzi yo mu nzira z’ubuhumekero mu minota itanu, naho ‘isopropyl alcohol’ ikica iyi virus mu gihe gito kurushaho.

William Bryan, ukuriye ibiro bishinzwe siyansi na tekinoloji muri leta niwe wabwiye abanyamakuru iby’ubu bushakashatsi. Nubwo yavuze ko ubu bushakashatsi bugomba kwitonderwa, Bwana Trump yavuze ko hakorwa n’ubundi bwisumbuyeho.

Ati: “Rero, dutekereze ko twashyira umubiri ku bushyuhe, bwaba ubwa ultraviolet cyangwa indi mirasire ifite ingufu”, ibi yabivuze areba Dr Deborah Birx umukozi muri White House ushinzwe ibikorwa byo kurwanya coronavirus.

Yongeraho ati: “kandi ndatekereza ko ibyo bitarageragezwa ariko mugiye kubigerageza. “Nanone nkavuga nti, uwageza iyo mirasire imbere mu mubiri, mukabikora biciye mu ruhu cyangwa ubundi buryo. Kandi ndatekereza ko nabyo mugiye kubigerageza. Ndumva ari ibintu byiza”.

Bwana Trump yongeyeho ati: “Ikindi nabonye umuti wa ‘disinfectant’ wica iyi virus mu munota. Umunota umwe. Hari uburyo twakora ikintu nk’icyo, uwo muti ugaterwa mu muntu?

“Ibyo nabyo byaba ari byiza kubisuzuma”. Perezida Trump ariko yavuze ko we atari umuganga ariko ari umuntu ufite ibyo azi. Yahindukiye nanone kuri Dr Deborah Birx amubaza niba yarigeze yumva aho bakoresha “ubushyuhe n’imirasire” mu kuvura coronavirus.

Dr Deborah yamusubije ko ibyo ntaho yabonye bikoreshwa nk’umuti. Trump nawe amubwira ko ibyo ari ibintu bikwiye kurebwaho.

Umunyamakuru yabajije Trump niba ibi avuga bidashobora gukwirakwiza amakuru atari yo kandi ateye inkeke mu Banyamerika.

Umuhanga mu ndwara z’ibihaha Dr Vin Gupta yabwiye NBC News ati: “Icyo kintu cyo gutera umuntu umuti wica udukoko tutaboneka mu mubiri ni ibintu byatera ibyago. Ni uburyo busanzwe bukoreshwa n’abantu mu gihe bashaka kwiyahura”.

Kashif Mahmood, umuganga wo muri West Virginia yanditse kuri Twitter ati: “Nk’umuganga, sinatanga inama yo gutera abantu ‘disinfectant’ mu bihaha cyangwa gukoresha imirasire idasanzwe mu mubiri mu kuvura Covid-19”.

“Ntimufate inama za kiganga zivuye kuri Trump”.

John Balmes inzobere mu ndwara z’ibihaha ku bitaro biri i San Francisco we avuga ko byonyine no guhumeka umwuka w’uriya muti wa ‘bleach’ byatera ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Yabwiye Bloomberg News ati: “Kugeza ‘chlorine bleach’ mu mubiri byaba aribyo bintu bibi cyane ku bihaha. Inzira z’ubuhumekero n’ibihaha ni ahantu hadashobora kwegerezwa bene iyo miti”

“N’ikigero gito cyane cya bleach cyangwa isopropyl alcohol ntabwo ari cyiza. Kiriya ni igitekerezo giteye isoni”.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga