• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
19/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
19/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
19/08/25
Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo

Umuti wa Covid-19 wavumbuwe na Madagascar wageze muri Tanzania

Umwanditsi
May 9, 2020

Nyuma y’aho Perezida John Pombe Magufuri wa Tanzania mu minsi ishize atangarije ko azohereza indenge muri Madagascar kuzana umuti Gakondo w’ibyatsi watangajwe na Perezida Andry Rajoelina ko uvura Coronavirus, kuri uyu wa 08 Gicurasi 2020 uyu muti wageze mu Gihugu cya Tanzania, batangiye kuwunywa.

Uyu muti Gakondo uzwi ku izina rya Covid-Organics cyangwa CVO mu magambo y’impine, ukozwe mu byatsi birimo n’ibyo mu bwoko bw’inyabarasanga n’ibindi byo muri Madagascar. Perezida w’iki Gihugu aherutse gutangaza ku mugaragaro ko uvura Coronavirus.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania yatangaje ku rubuga rwa Instagram amafoto y’iryo hererekanya ry’uwo muti. Ifoto imwe igaragaza Minisitiri wo muri Madagascar ahereza ipaki y’umuti mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Palamagamba Kabudi, mu gihe indi ibagaragaza bombi bawusomaho.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryamaganye ibivugwa na Madagascar ko uwo muti yakoze ushobora kuvura abarwayi ba Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Ku wa kane ushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, umukuru wa OMS ishami ry’Afurika yaburiye ibihugu kwirinda gukoresha imiti gakondo mbere yuko ikorerwa igeragezwa ku barwayi rishingiye ku buhanga bwa siyansi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Matshidiso Moeti yagize ati:”Mu mwaka wa 2000, Leta zacu ziyemeje, binyuze kuri ba minisitiri bazo b’ubuzima, ko zizafata imiti gakondo n’indi miti ikanyuzwa mu mageragezwa [ya siyansi] ku barwayi”.

“Rero nifuzaga gusaba no kujya inama ko iki cyemezo cyafashwe na za Leta kigomba gukurikizwa”.

Tanzania ni kimwe gusa mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika byamaze gutumiza uwo muti. Hari ibindi bihugu biteganya kuwutumiza, aho ku ikubitiro ibyamenyekanys birimo nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Guinea-Bissau, Equatorial Guinea na Liberia.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5846 Posts

Politiki

4097 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1004 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga