• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gisagara/Gikonko: Umusore w’imyaka 20 yakubise ifuni umugabo wa Nyina aramwica

Umwanditsi
May 15, 2020

Mu Mudugudu wa Cirusi, Akagari ka Cyiri, Umurenge wa Gikonko ho mu karere ka Gisagara kuri uyu mugoroba wa tariki 15 Gicurasi 2020 ku I saa kumi n’imwe n’igice ( 17h30), umusore w’imyaka 20 y’amavuko yishe umugabo wa Nyina akoresheje ifuni.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yitwa Hakorimana Damascene, umugabo wa Nyina yishe akubise ifuni mu mutwe yitwa Niyotwagira Jean Bosco w’imyaka 56 y’amavuko.

Bwana Murenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko wabereyemo ubu bwicanyi, yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari ukuri. Ko uyu musore uwo yishe ari umugabo wa Nyina (ntabwo ari se umubyara ahubwo nyina yaramushakanye).

Gitifu Murenzi, avuga ko imvano y’ubu bwicanyi ishingiye ku makimbirane. Ati “ Imbarutso ni uko hari amafaranga yari yarakoreye mu kurinda inyoni mu muceri, hanyuma yanga ko amafaranga yakoreye akoreshwa n’umuryango, abyanze rero barakimbirana”.

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi baje kumenya ko bari basanzwe batabana neza, kuko ngo hari n’igihe uyu musore yabaye kwa Nyirarume. Uyu mugabo ngo ntabwo yashakaga ko uyu muhungu ahaba. Amafaranga bapfuye ni ibihumbi bigera muri cumi na bibiri y’u Rwanda (12,000Frws).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye intyoza.com ko uyu musore yafashwe akaba araye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikonko. Avuga kandi ko RIB nayo yatangiye iperereza.

Amakuru kuri ubu bwicanyi kandi avuga ko mu gukimbirana, uyu Nyakwigendera ubwo yagundaguranaga n’uyu musore, ngo yafashe isuka bakomeza kugundagurana, kugeza ubwo agiye gukubita uyu musore ifuni ariko ngo we(umusore) amurusha imbaraga arayimwambura ahita ayimukubita mu mutwe ahita apfa.

Mukantabana Athanasie w’imyaka 44 y’amavuko niwe Nyina w’uyu musore, yabanaga n’uyu mugabo wapfuye mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko batari barasezeranye.

Umurambo wa Nyakwigendera uzashyingurwa kuri uyu wa gatandatu Tariki 16 Gicurasi 2020 nyuma yo gukorerwa isuzuma ( Autopsy) mu bitaro bya Gakoma aho woherejwe ukaba ari naho uraye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga