• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Abanyamahanga 182 binjiye ku butaka bwa Kenya baranduye Coronavirus basubijwe Tanzania

Umwanditsi
May 20, 2020

Abayobozi bashinzwe iby’Ubuzima mu Gihugu cya Kenya, basubije inyuma abanyamahanga bagerageje kwinjira ku mipaka itandukanya iki gihugu na Tanzania nyuma y’uko babapimye bakabasangana Coronavirus.

Muri abo banyamahanga basanze baranduye, 126 muribo ni abaciye ku mupaka munini wa Namanga. Abandi bapimiwe ku mipaka yindi ine. Ubwenegihugu bw’abo banyamahanga ntibwatangajwe.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko, Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, yafunze imipaka igihugu cye gihana na Tanzania hamwe na Somalia kubera ukwiyongera kw’abanduye banyura ku mipaka.

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, kuwa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 yabwiye ibinyamakuru ati: “Ntidushobora kwemerera abantu bavuye hanze kwinjira muri Kenya badafite icyemezo cy’uko batarwaye Covid-19. Ni cyo kimwe n’uko tutarimo kwemerera abashoferi b’abanyakenya kuva mu gihugu badafite icyo cyemezo.

Akomeza ati “Icyari kuba iyo tudafata icyemezo cyo gupima abantu ku mupaka ni uko imibare y’abanduye mu gihugu yari guhita izamuka cyane”.

Abandi bantu 18 banduye coronavirus babasanze ku mupaka wa Kenya na Somalia mu karere k’uburasirazuba bwa Kenya. Cumi na bane muri bo bagerageje kwinjira baciye i Wajir mu gihe abandi babiri bashakaga guca Garissa.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga